Umugore wiyahurishije isanduku ari gukorwaho iperereza
Iperereza ryakajijwe ku isanduku yiciye mu Busuwisi umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Polisi yo mu gihugu cy'Ubusuwisi (Switzerland) yatangiye iperereza ryimbitse ku isanduku yakorewe kwiyahura, none ikaba yivuganye umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ibyo ariko ntibiri kubuza abava muri Amerika kuza aho mu gihugu cy’Ubusuwisi baje mu gikorwa cyo kwiyahura.
Mu minsi yashize nibwo mu bitangazamakuru byo ku mugabane w'i Burayi hakwirakwiye inkuru y'isanduku yakorewe abantu bashaka kwiyahura.
Ni isanduku yakoranywe ubuhanga; iyo umuntu ashaka gupfa ayiryamamo agakanda kuri buto, ituma umwuka abantu bahumeka (oxygen) ugenda ugabanukamo, ukaganzwa n'uwitwa (nitrogen). Uyiryamyemo ahita asinzira maze hakaba ibura rya oxygen rituma uwo muntu yitaba Imana mu buryo bwihuse.
Hari umugore utatangajwe amazina ye wo muri Amerika wamenye iyo nkuru maze aba uwa mbere ajya mu Busuwisi kujya kureba iyo sanduku ngo yiyahure. Ni umugore w'imyaka 64 wari umaze imyaka irenga 2 azahajwe n'uburwayi bwamuteraga ububabare. Yayikoresheje ndetse ashiramo umwuka ku wa Mbere, tariki ya 23 Nzeri 2024.
Ikigo gishinzwe iyo sanduku 'Last Resort' cyahamije ko uwo mugore yaje kubareba ashaka gupfa na bo bamuha serivisi akaba yaratabarutse mu buryo bw'icyubahiro, bwihuse kandi mu mahoro.
TMZ yanditse ko abantu bo muri Amerika bakimara kumenya ayo makuru ngo hari umubare munini w'abashatse kujya kuyiyahuza.
Nubwo gufasha umuntu kwiyahura atari icyaha mu gihugu cy'Ubusuwisi, Polisi yo muri icyo gihugu ntiyigeze yemera icyo gikorwa maze ihita ita muri yombi abagize uruhare muri icyo gikorwa ndetse igwatira n'iyo sanduku.
Umwe mu bakozi ba 'Last Resort' witwa Fiona Stewart yavuze ko ibyo bakoze babikoze babanje kubaza abanyamategeko babo, bityo bakaba bumva nta cyaha bakoze.
Iyo sanduku yakozwe mu rwego rwo gufasha abantu bashaka kwiyahura kugira ngo babikore mu buryo bworoshye, dore ko umuntu aryamamo agakanda kuri buto agasinzira, agahita atabaruka.
Iyi ni yo sanduku yakorewe kwiyahura
What's Your Reaction?










