Nakunze rimwe gusa! Celine Dion yagarutse ku rukundo yagize mu buzima bwe
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Canada, Celine Dion yavuze ko mu buzima bwe yiyemeje gukunda umugabo umwe gusa kugeza avuye muri ubu buzima.
Celine Marie Claudette CC QQ uzwi na benshi nka Celine Dion yahamije ko kuva kera akiri umwana yiyemeje kuzakunda umugabo umwe akaba ari na we babana, ni ko byagenze yahuye n'umugabo we afite imyaka 12 aba ari we ashyingiranwa na we, ubu ngo nta wundi mugabo yashaka.
Uyu muhanzikazi wabaye ikimenyabose yigarurira imitima y'abatari bake bihebeye umuziki biciye mu ndirimbo ze zirimo: My Heart Will Go On, I’m Alive na A New Day Has Come, akomeje guhamya urwo yakunze umugabo we utakiriho.
Dion yakomeje avuga ko igihe uwo mugabo we yapfaga yahise yiyemeza kutazakunda undi. Ati:"Igihe yapfaga nahise niyemeza kutazakunda undi kuzageza mvuye muri ubu buzima. Ibyo rwose namaze kubishyiraho akabago (akadomo)."
Amakuru atangazwa n'ibitangazamakuru bitandukanye birimo 'People Magazine' avuga ko Celine uri gukira indwara yari yaramuhejeje hasi yitwa 'Stiff Person syndrome,' yahuye n'uwo barushinze witwa Rene afite (Celine Dion) imyaka 12.
Bagiye mu rukundo afite imyaka 19, barushinga afite imyaka 22. Abo bombi bibarutse Rene Charles mu mwaka wa 2001, noneho mu mwaka wa 2010 bibarutse impanga: Nelson na Eddy.
Nyuma y'igihe arwaye kanseri yo mu muhogo, Rene yitabye Imana mu mwaka wa 2016. Bemeza ko ari iyo ndwara yamuhitanye.
Celine Dion ufite imyaka 56 yavuze ko nubwo umugabo we yitabye Imana akimukunda. Ati:"Ntekereza ko Rene yampaye byinshi kandi na n'ubu numva hari ibyo akimpa. Mfite abana twabyaranye, abo bana ndacyabarera kandi twumva tukiri kumwe na we."
Ibi arabivuga mu gihe hari abantu benshi bahemukirwa mu rukundo, aho usanga umugabo cyangwa se umugore ahemukira uwari umwizeye ko bemeranyije gukundana urudashira. Ibyo ubisanga no mu basore n'inkumi, umwe ugasanga yanze undi kandi yaramwizeye ko amukunda, bigatuma bavuga ko nta rukundo rukibaho, ariko hari abarufite. Bisobanurwa neza n'ibyo Abanyarwanda bavuze "umukobwa aba umwe agatukisha bose."
What's Your Reaction?










