Ibyo Rumaga yagendeyeho ahitamo 'ibyanzu'

Mu mpera za Nzeri 2024 Rumaga yakoze igitaramo cyo kumurika abasore n'inkumi bahuriye mu itsinda rye ryitwa 'Rumaga n'Ibyanzu,' ni urubyiruko rugaragaza ubuhanga mu bumenyi bw' umuco gakondo.

Oct 10, 2024 - 13:43
Oct 10, 2024 - 14:23
 0
Ibyo Rumaga yagendeyeho ahitamo 'ibyanzu'

Abasore n'inkumi bahuriye mu itsinda 'Rumaga n'Ibyanzu' bagaragaza ubushongore n'ubukaka mu bijyanye n'ubumenyi ku muco nyarwanda, bagiye baturuka mu bice bitandukanye bahuriza hamwe ibyo bazi bagera no kurwego rwo gutaramira abantu muri Nzeri 2024 i Kigali.

Ababonye izo mpano ziri kubungabugwa n'umusizi Rumaga Junior bibajije icyo yagendeyeho kugira ngo abahitemo cyane ko mu Rwanda hari abiganjemo urubyiruko bafite ubumenyi budasanzwe ku muco gakondo.

Urugero ni nko mu ijonjora rya 'ArtRwanda Ubuhanzi' hagaragara abanyempano benshi ariko Abanyarwanda bagira bati:"No mu mena habamo ingenzi." Bivuze ko haba harimo ababizobereye kurusha abandi cyangwa se bikajyana n'uburyo uwo muntu yitwaye ariko ntibikureho ko afite impano.

Umusizi Rumaga uvuga ko 'Rumaga n'Ibyanzu' ari umuryango abahuriyemo akaba yarabakuye ahantu hatandukanye hagaragarizwa impano.

Yagize ati:"Ibyanzu ni umuryango mugari ushingiye kuri bariya n'abandi bazagenda biyongeramo gusa ntimuzatungurwe nimubona hiyongereyemo abandi muzi nka 'Ira Badena'  n'abandi."

Rumaga yakomeje avuga ukuntu yabahisemo yifashishije 'ArtRwanda Ubuhanzi' dore ko yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri iryo rushanwa. Yabisobanuye agira ati:"Abenshi baturutse muri 'Art Rwanda Ubuhanzi.' Kubahitamo nagenderaga kubafite impano kurusha abandi; uwo ntahuriye na we ku rwego rw’akarere, twahuriye ku ntara cyangwa se twahuriye ku mpera z'irushanwa."

"Nahuye n'abanyempano benshi, nisanze mfite umubare munini wo guhitamo, hari ababigiriyemo umugisha babasha gutsinda barakomeza [hari umuririmbyi waririmbye ngo umukobwa nzarongora ni uwo nimero izagwaho], bityo rero, uwo nimero yaguyeho ni we wabashije gukomeza."

Muri 'Rumaga n'Ibyanzu' harimo abasore n'inkumi bafite ubuhanga mu kuvuga imivugo, guterana ubuse, kuvuza inanga, kuririmba no kubyina bya kinyarwanda.

Rumaga n'Ibyanzu bakoze igitaramo cyo gukeza umuco nyarwanda

Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n'abarimo ibyamamare nyarwanda

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow