Nina Roz ntavuga rumwe na Eddy Kenzo

Nina Roz umaze kubaka izina mu muziki wa Uganda, yavuze ko icy'ibanze ku bahanzi atari amafaranga ahubwo ari amategeko.

Aug 6, 2024 - 21:41
Aug 7, 2024 - 15:43
 0
Nina Roz ntavuga rumwe na Eddy Kenzo

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Nina Roz yunze mu rya Azawi avuga ko ibyo Eddy Kenzo uyobora ihuriro rw'abahanzi muri Uganda (UNMF) yicyijeho byo kwaka amafaranga Guverinoma ya Uganda ngo ahabwe abahanzi atari cyo cy' ibanze, ngo igikwiye gukorwa ku ikubitiro ni ugushyiraho amategeko ahamye agenga ibihangano.

Umuyobozi w'Ihuriro rw'Abahanzi mu gihugu cya Uganda (Ugandan National Musician Federation; UNMF), Eddy Kenzo aherutse kuvuga ko ikintu yashyizemo ingufu agitangira imirimo ye yo kuyobora iryo huriro ari ugusaba Guverinoma ya Uganda guha amafaranga abahanzi bakabona uko bakora umuziki neza. 

Ni ikintu cyakiriwe mu buryo bunyuranye. Umuhanzikazi Azawi yavuze ko Eddy Kenzo atagakwiye gusaba amafaranga ahubwo yagakwiye gushyira ingufu mu gushyiraho amategeko agenga ibihangano (copyright) abantu bose ntibajye babikoresha uko biboneye, bajye bishyura umuhanzi wakoze iyo indirimbo mbere yo bayikoresha mu gikorwa runaka.

Nina Roz uzwi mu ndirimbo; Billboard, Olumya Bano na Kikole, na we yagaragaje ko ashyigikiye Azawi, agira ati:"Ibyo Azawi yavuze ni byo 100%, guha abahanzi amafaranga, ukayarutisha gushyiraho itegeko rirengera ibihangano (copyright), ntabwo ari itsinzi mu ruganda rw'umuziki. Icyo dukeneye ntabwo ari amafaranga, ni amategeko agenga ibihangano."

Ni kenshi abahanzi bo muri Uganda bataka ubukene kubera ko nta kintu bakura mu bihangano byabo; ubishatse akoresha igihangano uko abonye nta kuzirikana umuhanzi. Ubu bamwe mu bahanzi baho bari mu nkundura yo gushaka ukuntu hashyirwaho itegeko rirengera ubuhanzi, ushaka gukoresha igihangano cy' umuhanzi, ajya abanza amwishyure.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow