'Narababeshyaga arayamvomera' Bruce Melody yasabye The Ben imbabazi
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody nyuma y'aho mu minsi ishize yagaragaye mu kiganiro kuri Instagram asa nushotora mugenzi we The Ben, yahisemo guca bugufi.amusaba imbabazi.
Nyuma y'ikiganiro Bruce Melody yakoreye kuri Instagram ye (Live) ari kumwe na Dumba na Kasuku bazwi cyane mu myidagaduro, Melody yumvikanye asa n'ushotora The Ben avuga ko yari yarazimye akaza kongera kuzamurwa n'ibyitwa amakimbirane cyangwa se amatiku yari hagati ye na Melody bikaba ari byo byatumye ashyira hanze indirimbo ye nshya yise Ni Forever ikabasha gukundwa.
Si ibyo gusa kuko Melody yumvikanye avuga ijambo ati "Nagende nubundi nta tuzi yamvomeraga."
Ibi byatumye abantu babifata nk'ubushotoranyi kuri mugenzi we ndetse bamwe ntibabifata neza nubwo hari abavuga ko Melody abivuga yiterera urwenya ataba akomeje gusa ibi ntibyabuze kubabaza bamwe mu bafana ba The Ben ndetse ku mbugankoranyambaga bagenda bagaragaza kunenga Melody ku magambo bise ay'ubushotoranyi yavuze kuri The Ben.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru M.Irene yise MIE CHOPER kinyura kuri shene ya MIE Empire, yamwibukije ko ubwo yari mu kiganiro kuri Instagram ko yagaragaje ubushotoranyi kuri The Ben ibi bikaba byarababaje abafana be, amusaba gusaba imbababazi The Ben ndetse n'abafana be.
Bruce Melody aciye bugufi ati "Mumbabarire ntabwo nzongera,.... narababeshyaga arayamvomera."
Aba bombi bafatwa nk'abahanganye mu muziki nyarwanda mbere y'uko bahurira muri Rwanda day i Washington DC, benshi bari bafite amatsiko menshi yo kureba ibyo bahoze bifuza ko aba bombi bahurira ku rubyiniro rumwe ku munsi umwe bagaca impaka z'uwaba yarigaruriye abafana benshi gusa byaje kurangira bose bagaragaje ko bashoboye.
What's Your Reaction?










