Ese koko Big Fizzo yaryarye abamutumiye muri Canada?
Umuhanzi wo mu gihugu cy' U Burundi, Big Fizzo ari kuvugwaho kuryarya abamutumiye muri Canada, yagize icyo abivugaho.
Big Fizzo uri mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy' U Burundi ndetse wubatseyo ibigwi mu muziki amazemo imyaka irenga 20, yavuze ko ibiri kumuvugwaho ari ibinyoma.
Ni bimwe mu bikubiye mu itangazo yasohoye arichishije muri label ye "BANTU BWOY" ritanga ukuri ku bimuvugwaho.
Riti:"Twagira ngo tubamenyeshe ko ibimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi, bavuga ngo ibitaramo bye (tour) muri Canada byamaze gusubikwa, ibyo ni ibihuha, bizaba."
Bakomeje bavuga ko umuntu ukomeje gukwirakwiza ibyo bihuha atari ubwa mbere abikoze yama abikora, agasakaza mu bantu amakuru atari yo. Bahamagariye abantu gushishoza.
Big Fizzo washyize hanze album nshya yise "777," muri iyi mpeshyi ya 2025 ategerejwe mu mijyi yo muri Canada irimo Montreal azataramira ku wa 26 Nyakanga 2025.
Big Fizzo afite ibitaramo bizagera mu mijyi itandukanye ya Canada
What's Your Reaction?










