Josh Ishimwe yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Poland

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Josh Ishimwe yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Poland, aho yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Prof. Shyaka Anastase.

Feb 20, 2026 - 18:14
Feb 20, 2026 - 18:22
 0
Josh Ishimwe yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Poland

Uyu muhanzi uri mu ruzinduko rw’ibitaramo ku mugabane w’u Burayi, yageze muri Poland ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026, aho ateganyijwe gutaramira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026.

INDI NKURU WASOMA :Donald Trump yatunguye benshi ashimagiza Nicki Minaj

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Josh Ishimwe yatangaje ko yishimiye cyane kwakirwa n’uhagarariye u Rwanda muri Poland, ashimangira ko ibiganiro bagiranye byamuhaye imbaraga n’icyizere mu murimo we w’ivugabutumwa. Yavuze ko yakiriwe neza kandi ko yishimiye umwanya yagiranye na Ambasaderi, wamugaragarije inkunga n’ubufatanye.

Uruzinduko rwa Josh Ishimwe muri Poland ruje rukurikira ibindi bitaramo amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye, aho akomeje kwamamaza umuziki nyarwanda ndetse n’ubutumwa bwo kwizera no gukomeza kwiringira Imana.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow