Ibya Justin Beiber n’umugore we bigeze iwa Ndabaga

Urugo rw’umuhanzi Justin Beiber n’umugore we Hailey Beiber rurasa n’urugana ku ndunduro ahanini bapfa ko umugore we adakozwa ibyo kubyara kuko byabangamira akazi ke ko kumurika imideli

Mar 18, 2024 - 16:03
Mar 18, 2024 - 19:40
 0
Ibya Justin Beiber n’umugore we bigeze iwa Ndabaga

Inkuru z’umwuka mubi hagati y’umugore we zatangiye kuvugwa kuva kera nubwo nta bimenyetso bifatika byari bihari ko byaba ari impamo gusa byaje kurabura  ubwo Sebukwe wa Justin Beiber yanyuzaga ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram asaba abantu gusengera urugo rw’umukobwa we kuko batorohewe na gato ndetse bishobora no kubaganisha kugutandukana.

Umugore yaje gusa n’aho ahinyuza aya makuru yatanzwe na Se avuga ko nta kibazo afitanye n’umugabo we gusa bavuga ko nta we utwika inzu ngo ahishe umwotsi. Ibi nibyo byaje kwigaragaza ubwo uyu mugore yongeye kugaragara yasohokanye n’inshuti ye atambaye impeta y’abashakanye nk’uko byari bisanzwe nubwo yari yagerageje kubihisha agashyira akaboko mu mufuka. Ibi bikaza byiyongera ku bindi byavuzwe cyane ubwo uyu mugore yajyaga mu rukiko gusaba ko yakurwaho izina ‘Beiber’ yahawe ubwo yashyingiranwaga na Justin, akifuza gusigarana amazina ye bwite.

Mu kiganiro umwe mu bo mu muryango w’uyu mugore yagiranye na TMZ yatangaje ko aba bombi bamaze igihe batumvikana neza bitewe n’uko umugabo we yifuza kubyara mu gihe umugore atabikozwa na gato kuko abona aramutse abyaye byahita bibangamira akazi ke ko kumurika imideri.

Yakomeje avuga ko uyu mugore akunda kunaniza cyane Justin Beiber kuko usanga umugabo akora buri kimwe umugore yifuza ariko we ntabimukorere nk’uko abyifuza ndetse ngo umugore nakomeza gutsimbarara ku mwanzuro wo kutabyara bazatandukana. Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2015 baza kubana mu mwaka wa 2018.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow