Ibyamamare byakoresheje ubwamamare bwabyo mu gusenya ituze ry’abaturage
Icyo abantu bamamaye bakoze, usanga ababafatiraho icyitegererezo bacyigana. Hari abakoresha ubwamamare bwabo mu kugumura abaturage, ngo bitandukanye na gahunda za leta, bashyireho ibyo bashaka.
Uko iminsi igenda indi igataha ni ko umuryango mugari ugenda wunguka abantu bavuga rikumvikana, abo bantu bakurikirwa cyane usanga batangaza ibyo bashaka. Akarere k’Afurika y’i Burasirazuba, gafite abantu bamamaye bazindukira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se ahahurira abantu benshi, bagatangaza ibikorwa byo kugumura abaturage.
Igisubizo igiye kubagezaho ibyamamare byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba biri gukoresha ubwamamare mu guhamagarira abantu kwishora mu myigaragambyo, barwanya ibyo leta zabo zashyizeho.
Eric Omondi
Eric Omondi ni umunyarwenya wo mu gihugu cya Kenya, watangiye kugaragara mu by’urwenya mu mwaka wa 2008 atangirira mu gitaramo cy’urwenya cyo muri Kenya cyizwi nka ‘Churchill Show.’ Yahavuye mu mwaka wa 2015, ahita ashinga igitaramo cye yise ‘Hawayuni.’ Ibyo byose byakomeje kuzamura ubwamamare bwe, akajya ahuriza hamwe abantu benshi ndetse akurikirwa n’abatari bake ku mbuga nkorambaga.
Omondi ni umwe mu bakoresheje ubwo bwamamare mu gutegura imyigaragambyo no kuyishyira mu bikorwa. Yigeze gutegura imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro. Aha yahamagariye abantu kwigabiza imihanda bakarwanya Leta ya Kenya bayishinja kutagira icyo ikora kuri icyo kibazo. Si ibyo gusa, muri Mata 2024, yanateguye indi yo kurwanya Leta ya Kenya ko ntacyo yakoze ku mwuzure wari wibasiye igihugu cye.
Kuri uwo mwuzure, yasangije abakoresha imbuga nkorambaga avuga ko yatangiye kwiyubarikira inkuge kubera leta yabo ntacyo iri gukora.
Mu minsi yashize, abari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya batangije umushinga mushya wo gushyiraho umusoro utari usanzwe, urubyiruko rwa Kenya rwawamaganiye kure. Igikorwa cyo kuwamagana cyatijwe umurindi na Eric Omondi, ashimangira ko urubyiruko rukwiye kwigabiza imihanda mu kurwanya ibyo leta yabo yarimo gutegura. Abatari bake bigabije imihanda bishora mu myigaragambyo, bamwe bayigwamo abandi barakomereka.
Ku wa 08 Nyakanga 2024, Eric Omondi yashyize hanze amashusho amugaragaza abwira Perezida wa Kenya, William Ruto, gukuraho bamwe mu bayobozi bagize Guverinoma ya Kenya. Amuteguza ko ku wa Kane, tariki ya 11 Nyakanga, azazana na bagenzi be muri Guverinoma, bambaye imyenda y’umweru ndetse bitwaje ibendera rya Kenya.
Omondi yagiye afatirwa kenshi mu bikorwa by’imyigaragambyo, agatabwa muri yombi, ariko yanze guhagarika kugumura abaturage.
Bobi Wine
Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine ni umwe mu banyabigwi mu muziki wa Uganda. Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Njagala Obuto, Nze Akwagala na Omwana wa Bandi.
Nyuma yo kugira igikundiro ndetse n’agatubutse, Bobi Wine mu mwaka wa 2016 yatangaje ko agiye guhatanira umwanya w’Ubudepite. Yakabije inzozi ze aba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.
Ibyo yasanze bidahagije, ashinga ishyaka ritavuga rumwe na Guverinoma ya Uganda ryitwa NUP. Ni ishyaka yashakiye amaboko, avuga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Uganda, ariko ntahirwe.
Uyu mugabo yagiye afungwa mu bihe bitandukanye. Hari aho yafatirwaga mu myigaragambyo cyangwa se bamukekaho gutegura imigambi mibisha yo kwangisha abaturage ubuyobozi bwa Uganda.
Muri uyu mwaka, Bobi Wine yafashe inzira n’abayoboke be bava i Kampala bajya mu gace ka Mbarara, bahahurira n’abiganjemo abamushyigikiye. Havutse akavuyo bamwe bagakomerekeramo.
Bobi wine yagiye afungwa mu bihe bitandukanye, bamubuza guteza imyigaragambyo, ariko yanze kubireka.
What's Your Reaction?










