Tiwa Savage yagarutse ku bintu bibiri byari bigiye gusenya ibyo yagezeho mu muziki

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Tiwa Savage yagarutse ku bihe bikomeye yaciyemo mu rugendo rw’umuziki we, ariko abivamo kigabo.

Aug 10, 2025 - 13:47
Aug 10, 2025 - 14:20
 0
Tiwa Savage yagarutse ku bintu bibiri byari bigiye gusenya ibyo yagezeho mu muziki

Tiwa Savage ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Afrobeats yavuze ko ibyamubayeho mu myaka ishize byari bigiye kumwangiriza intekerezo, bikaba byari kugira ingaruka ku bigwi bye mu muziki.

Mu kiganiro n'umunyamakuru wo mu Bwongereza, Zeze Mills, yagize ati:”Byose byabereye icyarimwe. Icya mbere; Papa yitabye Imana. Icya kabiri; hasohotse amashusho yanjye ndi mu gikorwa cy’abakuru. Inzira yonyine nakoresheje mu kubirokoka ni ukureka kubitaho umwanya nkabirenza amaso, ndakomeza nikorera umuziki.”

Byavuzwe ko Tiwa Savage w’imyaka 45 amaze kumenya ko ayo mashusho ye ari hanze, yegereye barurangiranwa mu gukoresha ikoranabuhanga basibisha ayo mashusho ku mbuga zose ku buryo n’uwari uyifite muri telephone atabashije kuyareba cyangwa se kuyakwirakwiza.

Yavuze ko icyo gikorwa cyamutwaye amafaranga menshi kugira ngo aburirwe irengero ndetse ntibikundire ushatse kuyashyiraho.

Tiwa Savage yavuze ko isohoka ry'amashusho ye ari mu gikorwa cy'abakuru ryari rigiye kumwangiriza umwuga we w'umuziki

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow