Ibyamamarekazi nyarwanda 10 byagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga muri Nyakanga 2024

Hari ibyamamarekazi nyarwanda byagarutsweho cyane mu kwezi kwa Nyakanga 2024, bijyanye n’ibikorwa bakoze. Abo barimo Inkindi Aisha, Knowless, Bwiza na Nyambo Jesca.

Aug 2, 2024 - 19:06
Aug 3, 2024 - 10:18
 0
Ibyamamarekazi nyarwanda 10 byagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga muri Nyakanga 2024

Ukwezi kwa Nyakanga 2024 kwaranzwe na bimwe mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro bishingiye ku bari n’abategarugori. Ibyo byabaye gikwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru yaba ibyandika, ibikoresha amashusho cyangwa se amajwi gusa.

Nk’uko bisanzwe ukwezi kwa Nyakanga kurangwa n’impeshyi, n’iy’uyu mwaka kwaranzwe n’impeshyi. Ni ukwezi kwari kwihariye ku Banyarwanda kuko ni ko kwezi bamamajemo Abakandida Perezida n’Abadepite, kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga. Batoye Umukuru w’Igihugu n’Abadepite ku wa 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, naho abari mu gihugu batoye ku wa 15 Nyakanga. Nyuma y’amatora, Abanyarwanda bishimiye ko Perezida Paul Kagame yayatsinze ku majwi 99.18%.

Hari ibikorwa byatigishije imbuga nkoranyambaga biturutse ku bari cyangwa se abategarugori, bituma abantu bataramira Nyakanga.

Igisubizo.com igiye kubagezaho ibyagarutsweho cyane ndetse biba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga bishingiye ku bari n’abategarugori .

Butera Knowless

Uyu muhanzikazi Butera umaze kubaka ibigwi mu muziki nyarwanda, yagarutsweho mu bitangazamakuru, nyuma yuko Perezida Kagame yari yagiye kwiyamamariza mu karere ka Bugesera, ku wa 06 Nyakanga, agafata ijambo agashimira Perezida Paul Kagame ku byiza yagejeje ku baturage batuye Bugesera n’igihugu muri rusange, amusaba ko bamusura mu rugo iwe. Umukuru w’Igihugu arabyemera ndetse yemeza ko azasohoza iryo sezerano.

Ku wa 14 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame yatumiye abahanzi batuye mu Karumuna mu karere ka Bugesera barimo Butera Knowless ari na we wari wabisabye, umugabo we Ishimwe Karake Clement, Platini P, Nel Ngabo, Meddy Saled usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, Tom Close, umugore we Ange Ingabire Tricia n’abandi. Buri muntu yamugabiye inka.

Amashusho yagiye hanze agaragaza abo bahanzi bari kuganira na Perezida Kagame, batemberana urugo rwe ruherereye i Bugesera ndetse baranataramana.

Bwiza

Bwiza Emerance uri mu bahanzikazi bahagaze neza mu Rwanda ni umwe mu bagarutsweho bijyanye n’ibyo yakoze ndetse n’ibyamuvuzweho. Bwiza yavuzwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kubera indirimbo ye yamenyekanyemo yitwa ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie. Yakunzwe cyane n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kubera ko ivuga ibyiza Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda.

Bwiza yavuzwe kandi mu kuba ataragaragaye mu bahanzi baturanye mu Karumuna bageze mu rugo kwa Perezida Kagame, ndetse baranagabirwa. Yabishyizeho umucyo avuga ko nta kibazo afitanye na Butera Knowless washinjwe kutamubwira ngo ahaboneke, ahamya ko ubwo Butera yagabiwe na we azamworoza.

Inkindi Aisha 

Umukinnyikazi wa filime nyarwanda, Inkindi Aisha yagaragaye mu kiganiro na Murindahabi Irene avuga ko abagabo batari mu Ishami Rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rwanda, CTU (Counter-Terrorist Unit), avuga ko ari amagweja n’ibimonyo.

Yagize ati “Abagabo bandi imbere, ngo abagabo mu muhanda [...] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’’

Ibyo amaze kubivuga, yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamushinja ko yasuzuguye abagabo batari muri CTU. Nyuma yo kotswa igitutu n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi.

Ni imbabazi yasabye agira ati “Mfashe uyu mwanya ngira ngo nsabe imbabazi igitsinaggabo ku bwo gukoresha imvugo itari nziza mu ruhame mbibasira. Nanjye birambangamiye nubwo nabikoze nzi ko ari ibintu biri aho pe! Mwumve ko njye n’umutima wanjye duciye bugufi tubasaba imbabazi.”

Musengimana Beatha

Beatha uba mu karere ka Kamonyi, yamenyekanye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yakozwe mu gihe cy’igikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Iyo ndirimbo yamaze kuba ibendera rye, dore ko umuntu wese wakurikiranye icyo gikorwa yamaze kumenya ‘Beatha.’ Ni ibintu bikomeje kumufasha akagaragara mu bikorwa bitandukanye byo kwishimira itsinzi y’Umuryango FPR Inkotanyi.

DJ Brianne

Gateka Brianne wamaze kuba icyimenyabose mu mwuga wo kuvanga imiziki nka DJ Brianne yagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kumenyesha abazikoresha ko yamaze guhindura izina akongeramo’ Kagame.’ Ubu yamaze kwiyita ‘Gateka Kagame Brianne.’

Miss Kayibanda Aurore

Ku wa 27 Nyakanga, Miss Mutesi Kayibanda Aurore ubitse ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda 2012, yahishuye ko yakorewe ikirori cyo gusezera ku bukumi, mu mujyo wo kwitegura ubukwe afite ku itariki ya 15 Kanama 2024.

Nyuma yo kumara igihe muri Amerika, uyu mukobwa witegura kurushinga aherutse kuvuga ko yamaze kugaruka mu Rwanda, akaba ari naho azakorera ubwo bukwe.

Nyambo Jesca

Nyambo ni umwe mu bakinnyikazi ba filime mu Rwanda bakurura abatari bake kubera ikimero ke ndetse n’imico ye. Yavuzwe mu rukundo n’umubyinnyi Titi Brown, ndetse bagaragara kenshi barebana akana ko mu ijisho aho umwe ari undi ukahamusanga. Abakoresha imbuga nkoranyamabaga bakomeza gusangizanya amafoto yabo bombi bagaragara bari kugirana ibihe byiza.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Titi Brown yavuze ko Nyambo ari inshuti ye isanzwe, akaba afite undi mukobwa yihebeye ndetse yumva bazanarushinga. 

Kate Bashabe

Catherine Bashabe wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Kate Bashabe, ni umwe muri barwiyemezamirimo bagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, aho yagaragaye ari ku igare ayoboye abanyonzi benshi, banafite amabendera y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Uyu mukobwa yanagaragaye ari kubaka, afite umwiko, sima n’ibiti bubakishije aho ari kumurikira ibicuruzwa bye mu imurikagurisha rya 2024 (EXPO 2024) riri kubera i Gikondo, Kigali. 

Dusenge Clenia

Dusenge Clenia uzwi nka 'Madederi' mu ruganda rwa sinema nyarwanda yagarutsweho kubera gatanya n’umugabo we basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2017.

Raporo y’urubanza rwa gatanya yageze ku Igisubizo.com igaragaza ko ku wa 15 Ugushyingo 2023,Madederi yagiranye amasezerano y’ubutane na Ngiruwonsanga Innocent, babanaga nk’umugabo n’umugore.

Bashyingiranwe imbere y’amategeko ku wa 17 Kamena 2017 ku Murenge wa Kimironko, ariko umubano wajemo agatotsi bitewe n’impamvu zabo bwite, bityo bahitamo gutandukana mu buryo bukurikije amategeko.

Aba bombi babyaranye umwana umwe wavutse ku wa 8 Mutarama 2019. Bemeranyije ko umwana azakomeza kurerwa na Nyina. Se w’umwana azagumana inshingano za kibyeyi ku mwana ku buryo yemerewe kumubona, kumusura nawe agasurwa n’umwana ndetse agatanga ibimurera.

Bagiranye amasezerano ko ntawemerewe kugira icyo akurikirana kuri mugenzi we yaba ku mitungo n’ibindi byemezo bye. Bivuze ko nta mutungo bagabanye.

Uwicyeza Pamella

 Miss Pamella wamenyekanye mu irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda 2019, yahishuye ko aribwo yaratoye bwa mbere kuko yavutse mu mwaka wa 2000.

Uyu usanzwe ari umugore w’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yatoreye mu cyiciro cy’Abanyarwanda baba mu mahanga, batoye ku wa 14 Nyakanga 2024, kuko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’ Abadepite yabaye ari mu gihugu cya Tanzania. Yahishuye ko ari bwo bwa mbere yaratoye Perezida wa Repubulika.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamugarutseho bavuga ko batari bazi ko amaze iminsi yujuje imyaka 24.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow