Album nshya: Ibyo Igor Mabano ahugiyemo

Umuhanga mu muziki nyarwanda, Igor Mabano yavuze ko ahugiye mu bikorwa bitandukanye by’umuziki birimo no gutegura umuzingo w’indirimbo (album).

Aug 28, 2024 - 17:45
Aug 28, 2024 - 18:09
 0
Album nshya: Ibyo Igor Mabano ahugiyemo

Igor Mabano uri mu bahanzi bakunzwe mu gihugu cy’U Rwanda no hanze yacyo yahishuye ko muri iyi minsi ari mu bikorwa binyuranye by’umuziki aho ari kwigisha umuziki no gutegura umuzingo w’indirimbo (album) ushobora kujya hanze igihe icyo ari cyo cyose.

Mabano uzwi mu ndirimbo zirimo Back, Energy, Nta Kosa, Iyo Utegereza na For Real, hakaba haherutse gushyirwa hanze indirimbo nshya yiswe ‘Akarara’ yakoranye na Flyest Music, yavuze ko bimwe mu byo ari gukoraho muri iyi minsi harimo umushinga w’umuzingo w’indirimbo atarashyiriraho igihe uzajyira hanze.

Yagize ati:”Mfite umuzingo w’indirimbo (album) ukoze ushobora kujya hanze igihe icyo ari cyo cyose.”

Uyu muhanzi Mabano uri mu bahanga bazi gucuranga ingoma yakomeje avuga ko ubu ari mu barimu bigisha umuziki ku ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo rikaba risigaye rikorera i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Uretse ibyo kandi Igor Mabano ni umwe mu bahugura ababa bagiye gukora igitaramo; ni we watoje itsinda rya Shauku Band ryacuranze mu gitaramo cya Kidum Kibido no mu gitaramo cyagikurikiye cyabaye ku wa 24 Kanama 2024 cyiswe ‘Icyumba cy’Amategeko.’

Igor Mabano ni umwanditsi w’indirimbo, utuganya amajwi yazo, umuririmbyi nyarwanda ukundirwa inganzo ye. Ahamya ko umunsi ku wundi aba ari mu muziki, ngo abantu nibabona adashyira hanze indirimbo bajye bamenya ko abari muri studio afasha abandi bahanzi cyangwa se abatunganya amajwi y’indirimbo (music producer) kubera ko ibintu biri kubakwa atari ibimureba gusa ahubwo bireba iki kiragano n’ikindi kizakurikira.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow