Justin Bieber yasabye imbabazi umugore we, Hailey Bieber wagaragaye ku gifuniko cya Vogue Magazine

Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Justin Bieber yasabye imbabazi umugore we yari yarabujije kutazigera agaragara ku gifuniko cya Vogue Magazine.

May 21, 2025 - 14:51
May 21, 2025 - 15:11
 0
Justin Bieber yasabye imbabazi umugore we, Hailey Bieber wagaragaye ku gifuniko cya Vogue Magazine

Justin Bieber ukundwa n'abatari bake kubera inganzo ye mu buhanzi yavuze ko yigeze gukimbirana n'umugore we, Hailey Baldwin Bieber amutegeka kutazemera kugaragara ku gifuniko cy' ikinyamakuru cyitsa cyane ku mideli, Vogue Magazine ariko nyuma yuko uyu mugore agaragayeho asa neza, yamusabye imbabazi.

Ni ibikubiye mu butumwa Justin Bieber yacishije ku mbuga nkoranyambaga aho yibutse igihe yarwanye n'umunyamidelikazi akaba umugore we, Hailey Bieber bapfa kutazagaragara ku gifuniko cya Vogue Magazine.

None yagaragayeho ameze neza bihita bimwibutsa ukutumvikana byabateje, aboneraho umwanya wo kumusaba imbabazi.

Yagize ati:"Ibi binyibukije igihe njye na Hailey Bieber twarwanye mubwira ko ntashaka ko azashyirwa ku gifuniko cya Vogue Magazine. Ariko nabitewe nuko numvaga ntubashywe. Twese twarakuze tumenya ko dukeneye kubaka ubuncuti no kumenyana n'abandi bantu."

"Mukunzi urabizi, ariko mbabarira kuba twarashyamiranye ngutegeka ngo ntuzagaragare ku gifuniko cya Vogue Magazine. Naribeshye, ibyo navuze ntabwo ari byo."

Mu minsi yashize, mu rugo rwa Justin Bieber na Hailey Bieber havuzwe bombori bombori, ndetse Justin areka kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yavuze ko konti ye yari yibwe. Bikomeza kuvugwa ko bashobora guhana gatanya. 

Ibyo kutamerana neza byongeye kubyutswa nuko ku wa Mbere tariki ya 05 Gicurasi 2025, Hailey Bieber yitabiriye ari wenyine ibirori by'imurikamideli, Met Gala. Justin Bieber we yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari kwikinira umukino wa golf.

Mu muryango wabo, bashimangira ko bameranye neza nta kibazo bafitanye kandi bishimiye imfura yabo bibarutse mu mwaka ushize wa 2024.

Ni uko Hailey Bieber agaragara ku gifuniko cya Vogue Magazine

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow