Uko ubuzima bwa Tyla bwahindutse kubera u Rwanda

Uyu muhanzikazi ukomoka mu gihugu cya South Africa yatangaje ko ubuzima bwe bwatangiye guhinduka kuva aho yataramiye abanyarwanda umwaka washize bigatuma indirimbo ye Water iba ikimenyabose.

Feb 9, 2024 - 17:52
Feb 9, 2024 - 19:41
 0
Uko ubuzima bwa Tyla bwahindutse kubera u Rwanda

Ibi Tyla yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Kiis FM ikorera mu mugi wa Los Angeles avuga ko indirimbo ye Water yatangiye kuba ikimenyabose kuva yataramira mu Rwanda umwaka ushize wa 2023.

Tyla yavuze ko akiva ku rubyiniro yumvaga atakoze neza ndetse ko atigeze akunda uburyo yakozemo gusa akumva ko agomba kubikora neza ubutaha.

Yaje gutungurwa n'ukuntu amashusho yafashwe ari kuririmba iyi ndirimbo yasakaye ahantu hose bituma iyi ndirimbo imenyekana hose ndetse kuri ubu Tyla avuga ko igihembo cya Grammy awards aherutse kwegukana abifashijwemo n'iyi ndirimbo ye 'Water' byose byaturutse mu mashusho yasakaye ari kuririmba iyi ndirimbo mu Rwanda.

Aya mashusho akaba yarafashwe ubwo yataramiraga mu Rwanda umwaka washize mu itangwa ry'ibihembo bya Trace awards.

Mu mezi ane ashize gusa amashusho y'iyi ndirimbo agiye hanze ikaba imaze kurebwa n'abantu bagera kuri Miliyoni 121.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow