IBANGA RY’UBUZIMA: Nta mwijima utagira aho urangirira
Hari igihe ubuzima buhagarara nk’umusozi muremure umuntu atabona uko awurira. Umuntu arabyuka agasanga umutima we uremereye, ibitekerezo byivanga, n’imbaraga zigasa n’izayoyotse nk’urumuri ruzima ruri kuzima buhoro buhoro. Uwo muntu aba atagisaba byinshi nta butunzi, nta cyubahiro ahubwo asaba gusa amahoro make yo kongera guhumeka adafite ubwoba.
Kunanirwa n’ubuzima si ubugwari, si intege nke; ni ikimenyetso cy’uko umuntu yabayeho, yararwanye, aragerageza nubwo byamurenze.
- Urananiwe, ariko uracyahumeka kandi ibyo birahagije uyu munsi.
- No mu kunanirwa kwawe, uracyari umuntu ufite agaciro
- Uyu munsi ntukomeye, ariko uracyariho.
- Nubwo utabona ejo, uyu munsi ugomba kuwutsinda
- Nta muntu ubura imbaraga, ahubwo usanga abura ihumure.
Niba unaniwe n’ubuzima, menya ko kutabasha gukomeza nk’uko wari wari ubimenyereye atari iherezo, ahubwo ari akanya ko guhagarara ukitekerezaho.
Nta muntu uhora akomeye iteka, kandi nta mwijima utagira aho urangirira. Rimwe na rimwe, intambwe nto ni yo iba ikomeye kurusha izindi zose nko kwemera ko ubabaye, ko unaniwe, ko ukeneye igihe.
Uyu munsi ushobora kutabona igisubizo, ariko kuba ugihumeka ni ikimenyetso cy’uko inkuru yawe itararangira. Ihangane, wigirire imbabazi, kandi wibuke ko n’igihe wumva uri wenyine, hari ubuzima bugutegereje imbere bwenda butandukanye n’uko wari wabwiteze, ariko bugifite agaciro.
Komeza, atari kubera ko byose bimeze neza, ahubwo kubera ko nawe ugifite agaciro.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










