Ibitekerezo bibi ni nk’igicucu: Biba bihari ariko ntibigomba kuyobora ubuzima bwawe.
Ibitekerezo n’amagambo twibwira mu mitima yacu bigira uruhare runini mu kudufasha cyangwa kutwangiza. Hari igihe umuntu ashobora kwisanga yibwira amagambo mabi: nk’ayo kumva ko ntacyo ashoboye, ko nta gaciro afite, cyangwa ko ejo hazaza he hatari heza. Uko kwibwira amagambo mabi bishobora gutangira buhoro buhoro, biterwa n’ibibazo umuntu yanyuzemo, amagambo yabwiwe n’abandi, cyangwa gutinya gutsindwa. Ariko uko ayo magambo agenda agaruka kenshi mu bitekerezo byacu, agenda yubaka ishusho mbi ku buzima bwacu no ku buryo twirebamo.
Amagambo twibwira ntabwo ari amagambo gusa, ni imbaraga zishobora kubaka cyangwa gusenya umutima wacu. Iyo umuntu akomeje kwibwira amagambo mabi, ashobora gutakaza icyizere, akumva nta mpamvu yo kugerageza gukora neza cyangwa gutera imbere. Ariko ukuri ni uko buri muntu afite agaciro, ubushobozi n’impano bishobora kumufasha kugera ku ntego ze.
Ni yo mpamvu ari ingenzi kumenya uko twirinda amagambo mabi twibwira no kwiga kuyasimbuza amagambo meza yubaka umutima n’ubwenge.
Kumenya ko ibitekerezo byacu bifite imbaraga ni intambwe ya mbere yo kwiyubaka. Iyo dutangiye kwitondera amagambo twibwira, tukiga kwiyubaha no kwiyakira uko turi, dushobora guhindura ubuzima bwacu buhoro buhoro. Nubwo umuntu yaba yaranyuze mu bihe bigoye cyangwa yarigeze gutsindwa, ntibivuze ko ubuzima bwe bwose bugomba kugendera ku bitekerezo bibi. Ahubwo ni amahirwe yo kwiga, gukura no kwiyubaka kurushaho.
Ntukemere ko ijwi ribi riri mu mutima wawe riruta ijwi ry’ukuri rikubwira ko ushoboye.
Kwiyubaha bitangirira ku magambo uvuga kuri wowe ubwawe.
Nta muntu udafite agaciro, ikibazo ni amagambo twibwira adutera kubyibagirwa.
Ibitekerezo bibi ni nk’igicucu, birahari ariko ntibigomba kuyobora ubuzima bwawe.
Amagambo wibwira ashobora kuba inshuti yawe cyangwa umwanzi wawe. Hitamo ko akubera inshuti.
Iyo uhinduye imvugo uvuga ku buzima bwawe, uhindura n’inzira y’ubuzima bwawe.
Ni ngombwa kumva ko amagambo twibwira ari nk’imbuto dutera mu mutima wacu. Iyo duteye imbuto mbi z’amagambo mabi, zishobora gukura zikabyara kutigirira icyizere, kwiheba no gutinya ubuzima. Ariko iyo duteye imbuto nziza z’amagambo meza, zishobora gukura zikabyara imbaraga, icyizere n’icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza.
Kwitoza kuvuga neza kuri twe ubwacu si ukwishyira hejuru cyangwa kwirata; ni ukwiyubaha no kwemera ko natwe dufite agaciro nk’abandi. Buri muntu ashobora gukora amakosa, gutsindwa cyangwa kunyura mu bihe bikomeye, ariko ibyo ntibigomba kudutera kwibwira ko tudafite agaciro. Ahubwo bikwiye kudutera imbaraga zo gukomeza kwiga no gukura.
Ni byiza rero kwitoza kugenzura ibitekerezo byacu buri munsi. Iyo igitekerezo kibi kije, dushobora kwibaza tuti: “Ese koko ibi niko kuri kuri njye?” Kenshi tuzasanga ari ubwoba cyangwa amagambo twumvise kera atari ukuri ku buzima bwacu. Icyo gihe tugahitamo kuyasimbuza amagambo meza n’ibitekerezo biduha imbaraga.
Iyo dutoje umutima wacu gutekereza neza, buhoro buhoro duhindura n’uburyo tubona ubuzima. Icyizere kiriyongera, tugatangira kubona amahirwe aho twabonaga inzitizi. Bityo, kwirinda kwibwira amagambo mabi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwiyubaka, kwigirira icyizere no kubaho ubuzima bufite intego n’icyerekezo cyiza.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










