IBANGA RY’UBUZIMA: Imana ikorana n'abantu bahora biteguye

Apr 28, 2025 - 11:43
Apr 28, 2025 - 11:52
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Imana ikorana n'abantu bahora biteguye

1. Ntuzigere ufata icyemezo gihoraho ku kibazo kizarangira cyangwa ku muyaga uzarangira. Nubwo muri iki gihe ibibazo uri guhura nabyo bikabije, ibuka ko ibyo nabyo bizashira, ntibitume ufata umwanzuro uhoraho ku kibazo kirangira.

2. Agaciro nyako ntabwo kari mubyo utunze, imodoka nziza utwara, kwambara cyangwa ubundi buryo ubayeho. Agaciro gakomeye kaboneka murukundo ukunda abantu n'ubuzima buzima ufite, imbaraga ufite, inshuti ufite n'uburyo wita ku muryango wawe.

3. Buriya Imana ni umucuruzi. Ntabwo ishobora gukorana ubucuruzi n’umuntu utagaragaza ikimenyetso cyuko ashobora gukora ibikomeye, ahubwo ishora mu bantu bagaragaza ubushobozi bwo gukora ibirenze bihereye kubyo yabahaye. Ntabwo Imana ikunda gukorana n'abantu baseta ibirenge.

4. Imana ntizaguteza imbere kuko ufite inzozi zihambaye, ahubwo izaguteza imbere kuko wagutse cyane aho uri, kuburyo uhora witeguye kujya murwego rukurikira. Imana iteza imbere umuntu uhora witeguye kujya ku rundi rwego rurenze urwo yari ariho. Imana ikorana n'abantu bahora biteguye.

5. Iyo Imana iguhaye imigisha, ntukemere ko satani akuvana mu mwanya waherewemo uwo umugisha. Hari ubwo Satani adushuka tukava mu mwanya Imana yaduhereyemo umugisha ubundi tukisanga twayobye, ibyo twabonye bikangirika.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow