IBANGA RY'UBUZIMA: Duhinduke, tubwire abantu ibyiza byabo bakiriho
Ibyiza byose dutwerera umuntu yapfuye kuki tutabyibuka akiri mu buzima cyangwa ngo tubimubwire ari muzima?
Abakoresha mwibuka kubwira abakozi banyu ko bari abakozi beza bakiriho cyangwa mubivugira kw'irimbi no mu kiriyo? Nyamara mu kazi muba mubabwira nabi muvuga ko bananiwe akazi?
Abagabo ubwiza mutwerera abagore banyu ku munsi w'urupfu mwibuka kububabwira bakiriho? Nyamara usanga akiri muzima uvuga ngo ni icyo ntazi, ukamubwira n'andi magambo mabi.
Abagore namwe mujya mubwira abago banyu ubwiza bwabo? Nyamara ku irimbi hari abavuga ko bari beza, bakundaga umuryango, mbere waramubwiraga nabi bikabije, ku ikosa akoze kandi ubizi neza ko atari na marayika.
Abaturanyi bacu iyo bapfuye tubavuga neza, nyamara akiriho wirirwa umuziza ko yari mubi kubera gusa amazi yamennye akagera imbere y'urugo rwawe bikaba ikibazo, wavugaga ko yirata nyamara yarangaga kukuvugisha agirango amahoro akomeze arambe.
Mwibuke n'ibindi byinshi tuvuga abaturanyi bacu, abantu bacu, abo dukorana nabo bagiye, kuki tutabivuga bakiriho?
Kuki ku munsi w'urupfu aribwo twiga ubumuntu? Kuki aribwo tubwira abagize ibyago n'umutima mwiza nyamara mu minsi isanzwe tutabikoraga? urupfu si rwo rukwiriye kutwigisha ubumuntu.
Ubumuntu twubwifitemo kuko ntiwakora icyo udafite muri wowe, ahubwo nuko duha ikibi umwanya kikaganza.
Duhinduke, tubwire abantu ibyiza byabo bakiriho, tuvuge ko bakora neza, tubashimire ibyiza badukorera umunsi ku munsi.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










