IBANGA RY’UBUZIMA: Ubuzima bwiza ni ubumeze gute?
AMAFARANGA NI INGENZI MU BUZIMA
Ubu buzima tubamo bukenera amafaranga ku buryo no gushaka amafaranga bisaba kuba hari amafaranga ufite.
Ujye umenya uko ukoresha amafaranga ufite ayo ariyo yose kubera ko nushirirwa bizakugora kubona uwo usaba ubufasha.
Umuntu udafite amafaranga biba bisa nkaho adafite ijwi cyangwa uruvugiro, ushobora kuba uri umunyabwenge gute ariko niba mu mufuka wawe nta kintu kirimo nta muntu n'umwe uzakumva, yewe n’umuryango wawe, abavandimwe bawe bazatangira kukubahuka.
Byuka buri munsi ukore cyane mu buryo budasanzwe, ita cyane kumari yawe kubera ko amafaranga arwana intambara nyinshi.
Iyo udafite amafaranga abantu baravuga ngo “ urinde?” ariko iyo ufite amafaranga abantu baravuga ngo “ Uraho neza, amakuru, iminsi myinshi, urasa neza cyane, uri igitangaza”
Izo ni imbaraga z’amafaranga, amafaranga yinjiza umuntu mu nzozi ze, akingura imiryango, iyo udafite amafaranga habaho imbogamizi. Rero dukwiye gushaka amafaranga cyane, dukwiye kuyakunda cyane.
DUKWIYE KWITA KU MIBANIRE YACU N'ABANDI
Ntuzigere wumva ubabaye cyane mu gihe inshuti zawe zibaye abanzi bawe, impamvu nuko barambiwe kwiyoberanya.
Rimwe na rimwe ukwiye kwakira ukuri ko hari igihe uba waratakaje igihe cyawe ku bantu batari abanyabo, hanyuma ugatangira ubuzima bushya.
Ntugakunde kubwira inshuti yawe cyane ibyo bayivuze, ahubwo jya wibanda kuyibwira uko wayirwaniriye mu gihe bayivugaga.
Ubu buzima hari aho bugoramo ntukwiye kuba uzengurutswe n’inshuti zituma bukomera kurushaho, ukeneye abantu batuma wiyumva nk'uri mu rugo, babandi batuma wumva ufite amahoro mu bizazane.
UBUZIMA BWIZA NI IKI?
Ubuzima bwiza si ubudafite ibibazo ahubwo ubuzima bwiza ni ububasha kwakira no kwihanganira ibyo bunyuramo byose.
Muri iy'isi ugendana na benshi ariko ujye uzirikana ko nta muntu uzakugendera urwawe rugendo, ukwiye rero guharanira gusoza neza urugendo rwawe kuko buri wese arusoza wenyine.
Nkuko izuba ryakira abarishaka n’abatarishaka niko nawe ukwiye kubana n’abantu babishaka n’abatabisha.
Muri ubu buzima uzabona abantu bakora ibintu birenze ibyawe, ariko ibyishimo nyabyo ni ukwigira kuri abo hanyuma nawe ukishimira ibyawe uri kugenda ugeraho.
Kuba umuntu bivuze kuva amaraso mu ibanga , watsindwa bikaguma kuba ibanga ariko muri rubanda ukigaragaza nkaho ntacyabaye.
Ntukigere wigaya cyangwa ngo wigaye uwo uriwe, kubera ko wenda ntawe ukwitayeho, cyangwa hari abadakunda ibyo ukora, ujye umenya ko ukwiye kuba wowe kubera ko Imana yakuremye mu buryo bwawe kandi kubw’impamvu.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










