IBANGA RY’UBUZIMA: Rekeraho kwigunga ntabwo uri wenyine

Nov 7, 2024 - 15:21
Nov 8, 2024 - 07:43
 3
IBANGA RY’UBUZIMA: Rekeraho kwigunga ntabwo uri wenyine

1. Kwigunga ni gereza wubatse wishyiramo wowe ubwawe. Senya urwo rukuta, utere intambwe, kandi uhobere isi. Nturi wenyine ufite abantu bakwitayeho kandi bagukunda, si ngombwa ko bose babikubwira ariko ntabwo uri wenyine.

2. Uko dukura, niko dukenera guhuza n’abantu. Ntukigunge, egera abantu, muhuze, muganire, kandi usangire ubuzima bwawe n'abandi.

3. Igikoresho gikomeye cyane cyo kwigobotora ubwigunge ni ukwikunda. Iyo wikunda, ukurura abantu bakwiriye n'amahirwe akwiye mu buzima bwawe. 

4. Emera ubusembwa bwawe, bituma uba umuntu udasanzwe kandi wihariye. Ntukigunge kubera gutinya urubanza abantu bagucira cyangwa kwangwa.

5. Ubuzima ni bugufi cyane kuburyo udakwiriye kwibera mu bwigunge. Emera buri mwanya ube umwanya w'agaciro ku buzima bwawe, uhe agaciro abantu bari mubuzima bwawe, kandi wishimire imigisha yose Imana yaguhaye wizere ko hari n'indi migisha yayo iri imbere izaguhundagazaho.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow