Hari ubwo ibyiza dukora bituma abandi bakomereka: Si buri wese wubaha cyangwa wumva ibyo ukora
Umuntu ahura n’ibintu byinshi bitandukanye, hari ubwo agira ububabare, akitangira abandi cyangwa agakora n'ibindi byiza. Ariko si buri wese wubaha cyangwa wumva ibyo ukora. Hari ubwo akora neza ariko abandi bakabyakira nabi, bakavuga amagambo atari yo, cyangwa bakirengagiza ibyo wabagiriye neza.
Aya magambo yose atwigishe ko tugomba kwitonda, kumenya abo twizera, no guhitamo neza icyo dukora ko ari ingenzi mu rugendo rwacu.
Buriya igikomere ntikiryana kugeze igihe uhindukiye ukareba uri kukigutera: Iyo utazi uwagukoshereje, urababara ariko ntibiba bikomeye cyane, iyo ubimenye (cyane cyane niba ari umuntu wari wizeye), ububabare buriyongera.
N'iyo waba uri gushya hari abantu bavuga ko uri kubicisha imyotsi: Iyo uri mu bihe bigoye hari abakwinuba bakavuga ko uri kubabangamira ariko n'iyo uri gutera imbere hari abantu bashobora kutabyishimira bakakuvuga nabi cyangwa bakagushinja ibintu bidafite ishingiro.
Mu buzima hari abo ushobora kwitangira ukaraswa ku bwabo ariko bakaba banababazwa n’amaraso atarukiye ku myenda yabo y’umweru: Hari abantu ushobora kwitangira, ukabakorera neza, nyamara bakabyakira nabi cyangwa bakakubwira amagambo akakaye. Kwitangira abandi bisaba ubwenge n’umutima wihangana, kuko hari abatabasha kwiyumvisha neza icyiza.
Ntuzatungurwe no kubona uwo wavuye akaguru agakoresha aguhunga ngo atakwishyura: Hari abantu ushobora gufasha cyangwa gukorana nabo, ariko igihe cyose bashobora kuguhungira kure cyangwa kwirengagiza ibyo wabakoreye. Ntibivuze ko wakoze nabi, ahubwo abantu bamwe ntibashobora gushimira ibyiza bakiriye.
Amazi ateka igi rigakomera ninayo ateka ikirayi kikoroha: Ibintu bimwe ntibikora kimwe ku bantu cyangwa ku bibazo byose, uburyo bumwe bwo gukemura ikibazo ntibugomba gukoreshwa ku bintu byose.
Ntitugomba kwibagirwa ko abantu bakira ibintu mu buryo butandukanye, hari ubwo ibyiza dukora bituma abandi bakomereka, hari ubwo iterambere ryacu ritashimwa, cyangwa ubutwari bwacu ntibwishimirwe. Icy’ingenzi ni ukwihangana, gukoresha ubwenge no kumenya abo twitangira, kugira ngo ubuzima butubere isomo kandi butuyobore neza.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










