IBANGA RY'UBUZIMA: Nubwo urugendo rutoroshye, Imana irakubona
Mu buzima duhura n’ibihe bitugora, bikadutera kwibaza impamvu n’icyerekezo. Ariko no muri ibyo bihe bigoye, hari ibyiringiro n’ihumure biva ku mugambi w’Imana udahinduka. Aya magambo ni ayo kugukomeza, kukwibutsa ko utari wenyine, kandi ko Imana ikiri ku murimo mu buzima bwawe.
Ibigeragezo si iherezo, ni inzira Imana ikoresha ikugira uwo yaguteganyirije kuba we.
Nubwo ubu ubabaye, ariko wibuke ko Imana iri gutunganya ejo hawe uko byagenda kose.
Iyo imbaraga zawe zishize, umugambi w’Imana uba ugiye gutangira gukorera mu buzima bwawe.
Imana ntisiga uwo yaremye; ibigeragezo biraza, ariko n’ibisubizo biraza.
Ujye wibuka ko ibikomere by’uyu munsi ni byo bizahinduka ubuhamya bw’ejo.
Nubwo utabona inzira,humura Imana irayizi kandi izayikuyoboramo.
Ibigeragezo ntibiruta umugambi w’Imana ku buzima bwawe.
Ntucike intege rero. Nubwo urugendo rutoroshye, Imana irakubona, irakumva kandi iri kumwe nawe muri byose. Ibihe urimo bizashira, ariko umugambi w’Imana wo kukugirira neza wo ntuzashira na rimwe. Komeza kwizera, ukomeze gutera intambwe, Imana iri hafi.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










