IBANGA RY’UBUZIMA: Dore isomo dukwiriye kwigira ku mubu

Feb 21, 2025 - 16:18
Feb 26, 2025 - 15:25
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Dore isomo dukwiriye kwigira ku mubu

1. Niba udafashe umwanya wo gukora kugirango ureme ubuzima wifuza, amaherezo uzahatirwa kumara umwanya munini uhura n'ubuzima udashaka. 

2. Iyo umuntu akubwiye ati "oya" ntibisobanura ko udashobora kubikora, ahubwo bivuze gusa ko udashobora kubikorana nawe. Niba umukoresha akubwiye ko ataguha akazi ntibivuze ko udafite ubushobozi bwo gukora ako kazi ahubwo nuko bidashoboka ko ukorera muri icyo kigo.

3. Iyo 99% by'abantu bashidikanya ku gitekerezo cyawe, uba wibeshye cyane cyangwa se ugiye gukora amateka. Mu gihe rero hari abashidikanya ku bintu ugiye gukora banza urebe neza witonze niba wibeshye ugire ibyo uhindura niba ntaho wibeshye ukomeze udashukwa nabo ukava mu murongo.

4. Niba utekereza ko uri muto cyane kuburyo utagira icyo uhindura, uzabisobanukirwa igihe umubu uzaza mu matwi yawe uduhira ubundi ukubuze gusinzira kandi ari akantu wita gato.

5. Ntabwo ari umutwaro wikoreye uguca intege, ahubwo ni uburyo uwutwaramo. Rimwe na rimwe ntabwo ibyo twikoreye aribyo biduca intege ahubwo uburyo tubyikoreye nibyo biduca intege.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow