IBANGA RY’UBUZIMA: Twaje mu Isi ntacyo dufite ariko dore icyo dukwiye gusiga
1. Jya ufata buri muntu wese neza ukoresheje ineza n'icyubahiro. Ndetse n'abakugirira nabi. Wibuke ko ugirira abandi impuhwe atari ukubera abo ari bo ahubwo kubera uwo uriwe.
2. Igihe kigena uwo muhura mu buzima, umutima wawe ugahitamo uwo ushaka mu buzima bwawe, kandi imyitwarire yawe igena uguma mu buzima bwawe.
3. Uwaguhemukiye rimwe, ashobora kuguhemukira inshuro igihumbi. Ntukeneye ko unywa inyanja yose kugirango umenye ko ari umunyu. Niba hari umuntu waguhemukiye genda gake.
4. Iyo usenye ubuzima bw’umuntu ukoresheje ibinyoma ujye ubifate nk’inguzanyo, kuko bizakugarukira hamwe n’inyungu.
5. Twaje muri iyi isi ntacyo dufite, twambaye ubusa, nta n'icyo dufite mu ntoki.
Twese tuzagenda ubusa, ibintu byose twabonye byose tuzabisiga ku isi.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










