IBANGA RY’UBUZIMA: Ba nk'igiti ujye ureka amababi ashaje agwe
1. Ba nk'igiti ujye ureka amababi yashaje agwe, hazamera andi. Jya ureka ibintu bibi bigende bive mu buzima bwawe kugirango ibindi byiza bize. Niba ari inshuti mbi iri mu buzima bwawe yireke izindi nziza zizaza.
2. Niba utikunda, uzahora wiruka inyuma y’abantu batagukunda. Ni ngombwa ko wowe ubwawe wikunda kuko nutegereza ko abandi aribo bagukunda hari ubwo batazakora ibyo wifuza hanyuma usigare ubabaye. mbere yuko abandi bagukunda ugomba kubanza ukikunda wowe ubwawe.
3. Niba udashobora kumenya aho uhagaze n’umuntu, bishobora kuba aricyo gihe cyo guhagarika guhagarara ugatangira kugenda. Mu gihe ubona abo muri kumwe mutazi gahunda murimo nicyo gihe cyo kubasiga ugakomeza urugendo kuko bashobora kugutinza mu nzira nyuma ukazasanga warataye umwanya wawe.
4. Ntukirukane abantu, kora cyane kandi ube wowe. Abantu beza bazaguma mu buzima bwawe ababi bazijayana igihe nikigera. Si ngombwa ko ubwira abantu ngo bakuvire mu buzima, wowe ba wowe nibabona badashoboye kugendera muri gahunda yawe bazijyana.
5. Ntukemere ko umuntu waretse inzozi ze akuvugisha ngo ujye inyuma ye. Ni ikosa gukomeza kugendana n'umuntu waretse inzozi kuko bishobora kuzarangira nawe aguciye intege ukava ku nzozi zawe, ukwiriye kugendana n'abantu banyotewe gukorera inzozi zabo kuko nibo bazagutera umurava.
6. Ubuzima ni bugufi cyane ntukwiriye gutakaza umwanya wawe wibaza icyo abandi bantu bagutekerezaho. Niba bafite ibintu byiza bigenda mu buzima bwabo, ntibari kubona umwanya wo kwicara ngo bakuganireho, bivuze ko nabo nta bintu bizima bigenda, nabo baba babuze icyo bakora bakagutaramiraho, abo rero ntibakwiye kugutera ubwoba.
7. Icy'ingenzi kuri wowe ntabwo ari ibitekerezo by'abandi kuri wowe, ahubwo icy'ingenzi kuri wowe ni igitekerezo cyawe ubwawe.
What's Your Reaction?










