Abantu nibakubwira ngo uceceke ufunge umunwa uzakore iki kintu
1. Impuhwe, urukundo, amahirwe ni imico twese dufite ariko ntidukunda kuyikoresha habe namba, ahubwo usanga abantu bamwe barigize abarakare, ndetse mwanahura akakubwira ati njye ndi umurakare, naranutse.
Niba waranutse si ngombwa ngo ubivuge umunuko ntiwihishira, icyiza rero reba cyane ku byiza biri muri wowe kurusha gutera abantu ubwoba.
2. Abantu nibakubwira ngo uceceke ufunge umunwa, ibyo ntibikakubuze kugira igitekerezo cyawe muri wowe indani, ntibikakubuze gukomeza gutekereza, kuko hari aho ibitekerezo byawe bizagira umumaro maze ugahabwa umwanya ukavuga.
3. Umuntu ashobora kuba wenyine kabone nubwo yakundwa n’abantu benshi, kuko ibi biba bivuze ko atakiri "Umwe rukumbi" kubantu bose, ibi bintu ugomba kubimenya ugakanguka.
4. Hari igihe uzumva umuntu avuze ngo ndi umunyantege nke, bikaguma gutyo rwose nawe abizi neza, nyuma yo kubimenya se kubera iki utabirwanya? Kubera iki ukomeza kwitoza uwo muco, hindura kuko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, ibyiza nuko wamenye ko uri umunyantege nke.
Ugasanga tuzi ko turakara nabi ndetse tukanabivuga kenshi rwose ariko ntitugire icyo dukora, cyangwa tugire icyo tubihinduraho.
What's Your Reaction?










