IBANGA RY’UBUZIMA: Dore ibintu bibiri ushobora kuzibukirwaho uko byagenda kose, ni wowe wo guhitamo kimwe

May 2, 2025 - 10:44
May 2, 2025 - 12:06
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Dore ibintu bibiri ushobora kuzibukirwaho uko byagenda kose, ni wowe wo guhitamo kimwe

1. Hari ibintu bibiri ushobora kuzahora wibukirwaho; ibibazo ukemura cyangwa ibyo uteza. Muri iki gihe uri kurema ibibazo cyangwa uri gukemura ibibazo?

2. Ntuzigere wicuza ku kuba umuntu mwiza ku bantu batari abanyabo cyangwa kuba warabaye umuntu mwiza ku bandi bantu, kuko imyitwarire yawe ivuze buri kimwe kuri wowe, mu gihe imyitwarire yabo nta kintu ivuze kuri bo. Ntuzigere uhinduka nabi ngo nuko abantu aribo bakugize babi, ni ngombwa ngo wowe ugume uko uri mu gihe uko uteye ari byiza ariko ntuzashake kuba mubi kuko abantu batari abanyabo (babi) bagutengushye kenshi.

3. Hari abantu bategereje kukubona uhomba, hari abategereje kukubona urambirwa ukava mubyo urimo, bareke bazategereze ubuziraherezo, nawe ntuzigere ubaha agahenge ko kuba gutegereza kwahagarara kuri bo. Muri macye gerageza guhinyuza ibyo bategereje.

4. Ntuziyumve nabi mu gihe abantu bakwibuka aruko bagukeneye gusa, ahubwo ujye wumva wubashywe kubera ko uri nka buje ikenerwa mu gihe isi yaguye mu mwijima, mu gihe hari hishingikirijwe amashanyarazi.

5. Niba zahabu igomba kuba zahabu aruko yanyuze mu itanura riyitunganya, nawe mu gihe uri kunyura mu bikomeye umenye ko uzaba ukomeye, niba  uzaba ufite agaciro ugomba kunyura mu bigucanira.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow