IBANGA RY’UBUZIMA: Nucikwa n'aya magambo uraba uhombye byinshi cyane

Feb 19, 2025 - 16:43
Feb 21, 2025 - 07:11
 2
IBANGA RY’UBUZIMA: Nucikwa n'aya magambo uraba uhombye byinshi cyane

Gutunga byinshi udafitiye umwanya birutwa cyane no gutunga umwanya uhagije udafitiye byinshi kuko biguha amahirwe yo kwiyitaho.

Kumenya aho ugiye no gutegura urugendo neza biruta kugenda wihuta gusa ntakindi witayeho.

Ubumenyi n'ubuhanga ni ngombwa ariko ubwenge n'ubupfura byo ni akarusho.

Ibiryo nibitakubera umuti, bidatinze imiti niyo izahita ikubera ibiryo.

Hari ibidakunze kubana mu muntu umwe icyarimwe: Uburanga n'Ubuhanga, Ubuhanga n'Ubuhangange, Ubucakura n'Ubwenge, Ubutunzi n'Ubuntu, Ubukungu n'Ubumuntu.

Nubwo isi idakunda ukuri kuko kurura, ni umwe mu miti y'ingenzi ikeneye.

Amahirwe,ubumenyi,ubwema n'uburanga byakugeza kure heza ariko imitekerereze, imico n'imyifatire nibyo bigena igihe uzahamara.

Ubutunzi bukomoka mu mufuka naho ubutindi bugakomoka mu mutima.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow