Ufite imbaraga zose ukeneye muri wowe.

Niba hari intambara kugiti cyawe uri kurwana nazo cyangwa ugendana ibibazo bitoroshye mu buzima bwawe bwa buri munsi, aya magambo aragufasha gukomera no gukomeza urugendo.

Nov 3, 2023 - 18:38
Nov 3, 2023 - 18:39
 0
Ufite imbaraga zose ukeneye muri wowe.
  1. Uburyo mbibona, niba ushaka umukororombya, ugomba kwihanganira imvura.

  2. Niba ushaka ko itara riza mu buzima bwawe, ugomba guhagarara aho rimurika.

  3. Mbere yo kugira icyo ukora, umva. Mbere yo kugira icyo uvuga, tekereza. Mbere yo gukoresha amafaranga, banza uyashake. Mbere yo kunegura, tegereza. Mbere yo gusenga, babarira. Mbere yo kubireka, gerageza.

  4. Umubabaro wumva uyumunsi nizo mbaraga zo gutsinda uzumva ejo. Kuri buri kibazo wahuye nacyo, hari amahirwe yo gukura cyangwa yo ku gisohokamo.

  5. Uri uyumunsi aho ibitekerezo byawe byakuzanye, uzaba ejo aho ibitekerezo byawe bizakujyana.

  6. Uko ingorane nini ziza ku buzima bwawe, niko icyubahiro uhabwa kiyongera kuko abantu bibaza uwo uriwe bikabacanga, bakibaza bati "wowe uhangara kunyura muri ibyo byose urinde"?. Abapilote kabuhariwe bamenyekana kubera inkubi y'umuyaga yagaragaye mu rugendo rwabo, uburyo bahangana nicyo kibazo mu kirere.

  7. Umuntu agomba kumva ko ubutwari atari ukubura ubwoba ahubwo ni imbaraga zo gukomeza gutera imbere n'ubwoba.

  8. Ubutwari n’ingirakamaro cyane mubyiza byose kuko nta butwari, ntushobora kwitoza indi mico myiza ihoraho.

  9. Wahawe ubu buzima kuko ufite imbaraga zihagije zo kubaho. Iyaba udafite izo mbaraga ubu uba uri mu mubare wabo twibuka bamaze gutambuka.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow