Nta bihe bibi bihoraho iteka: Ubutumwa bugenewe uri mu bihe bimugoye
Mu buzima hari ibihe umuntu ageramo akumva umutima we uremerewe n’ibibazo, akibaza niba koko azongera kubona amahoro cyangwa ibyishimo. Hari igihe inzira iba ndende, amarira akaba menshi kurusha inseko, n’ibibazo bigasa n’aho bitazigera birangira. Ariko ukuri kudahinduka ni uko nta bihe bibi bihoraho iteka. Nk’uko imvura nyinshi igwa ariko ikaza guhagarara, n’ibihe bikomeye umuntu anyuramo bigira iherezo.
Nubwo inzira yaba itoroshye, imbere hari amahirwe yo kongera kubona umucyo. buri wese uri mu bihe bikomeye ugomba kumenya ko icyizere kitagomba kuzima, kuko ejo hashobora kuzana impinduka nziza kurusha uko ubitekereza.
N’ijoro rirerire rigeraho rigacya. Ibihe bibi bishobora kumara igihe, ariko umunsi mwiza uragera.
Umunaniro w’urugendo ntubuza umuntu kugera aho ajya. Nubwo waba wacitse intege, aho ujya urahagera.
Igihe kirababaza ariko ni na cyo gikiza. Ibyakubabaje uyu munsi bishobora kuba inkuru yo gutsinda ejo.
Iyo igicu gikomeye gitangiye gutatana, izuba riba riri hafi gusohoka. Kenshi impinduka nziza zitangira igihe ibintu bisa n’aho byarushijeho kuba bibi.
Ntawuhora mu mwijima igihe cyose, hari igihe amatara y’icyizere yaka.
Umutima wihangana urusha imbaraga ibibazo.
Ibikomere by’ejo bishobora kuba isomo rikomeza imbaraga zawe ejo hazaza.
Iyo ubuzima bugusunitse hasi, ibuka ko hasi ari ho abantu bahera bahagurukira bagakomeza urugendo.
Ntukareke ibihe urimo uyu munsi bigusobanure uwo uri we. Uri umuntu ufite imbaraga kurusha ibibazo uhura na byo.
Ibikomere by'uyu munsi bishobora guhinduka amasomo n’imbaraga z’ejo hazaza. Nubwo waba uri mu mwijima w’ibibazo uyu munsi, ujye wibuka ko hari igihe izuba rizongera kurasa.
Komeza kwizera, komeza kwihangana, kandi wemere ko buri munsi mushya ushobora kuzana impinduka nziza mu buzima bwawe. Ibihe bibi birashira, ariko imbaraga wakuye mu kubyihanganira zo ziguma muri wowe iteka.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










