Ni ryari uzamenya ko wagize imbaraga zo kubabarira?

Feb 27, 2024 - 15:09
Feb 27, 2024 - 15:09
 2
Ni ryari uzamenya ko wagize imbaraga zo kubabarira?

1.Ntuzigere ukora ikosa ryo gukinisha ibyiyumvo by’abandi, kubera ko ushobora gutsinda uwo mukino ariko ibyago nuko rwose uzabura umuntu udasanzwe mugihe cy’ubuzima bwawe.

Umwe wemeye kukumvira, akakubaha, akagukunda, akakwitaho, n’amara kwiyakira neza, umubabaro wo gukinishwa nawe awuhaze azafata umwanzuro ave mu buzima bwawe ariko uzaba ubuze umuntu udasanzwe.

2.Ibyiyumvo bibi cyane ni iyo umuntu aguteye kumva udasanzwe, hanyuma akagutererana akigendera, kandi agakora nkutakwitayeho na gato, birababaza ariko ujye urenzaho umubabarire.

3.Kubabarira bivuga ko wahawe andi mahirwe yo gukora intangiriro nshya.

4.Kubabarira ni urufunguzo rufungura umuryango w'inzika n'amapingu y'urwango. Nimbaraga zimena ingoyi y'uburakari n’ingoyi yo kwikunda.

5.Uburakari bugutera kuba muto, mugihe imbabazi ziguhatira gukura kurenza uko wari.

6.Uzamenya ko kubabarira byatangiye iyo wibutse abakugiriye nabi ukumva imbaraga zo kubifuriza ibyiza.

7.Kubabarira ni ukubohora imfungwa no kuvumbura ko imfungwa ari wowe.

8.Twibwira ko kubabarira ari intege nke, ariko sibyo rwose; bisaba umuntu ukomeye cyane kubabarira.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow