Fata umwanya utekereze kuri aya magambo
1. Ntugafate abantu nabi ngo kuko nabo ari babi, ahubwo ujye ubafata neza nkawe mu bugwaneza bwawe.
2. Ba umwizerwa mubintu bito kuko muri byo imbaraga zawe niho ziri. Ushoboye kuba umwizerwa muri bito yaba umwizerwa mu binini.
3. Ntuzigere uhangayikishwa n'imibare cyangwa se kubyo ufite, ahubwo fasha umuntu mu bushobozi bwawe kandi burigihe utangirire ku muntu uri hafi yawe.
4. Nta rufunguzo rw'ibyishimo rubaho, ahubwo umuryango w'ibyishimo uhora ufunguye, icyo bigusaba wowe ni ukwinjira muri uwo muryango kandi uwo muryango ntabwo uri kure uri muri wowe. Ntuzategereze ko hari undi muntu uzakuremera ibyishimo, byose biri muri wowe.
5. Amahoro n'intambara bitangirira murugo rwacu, mu miryango yacu, aho dutuye, bityo rero niba rwose dushaka amahoro kw'isi, reka dutangire dukunde abo mu miryango yacu, abo duturanye n'abo tubana.
6. Dutinya ejo hazaza kuko turimo guta umwanya uyu munsi, uziko ari gutegura ejo hazaza he uyu munsi ntabwo afite ubwoba bw'ejo hazaza ahubwo ahafitiye amatsiko.
7. Ubuzima n'indirimbo, yiririmbe, Ubuzima ni urugamba, rurwane.
What's Your Reaction?










