IBANGA RY’UBUZIMA: Kubabarira ni igikorwa kigira itangiriro, ariko kitagira iherezo

Apr 14, 2025 - 12:03
Apr 14, 2025 - 12:09
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Kubabarira ni igikorwa kigira itangiriro, ariko kitagira iherezo

Igitabo cya Bibiliya kigira kiti “Hahirwa abanyambabazi kuko aribo bazazigirirwa” (Mat.5:7)

Umunsi umwe Petero yabajije Yesu niba akwiriye kubababarira uwamuhemukiye akageza ku nshuro ndwi gusa. Petero yumvaga yaba akoze ikintu kidasanzwe, kuko muri icyo gihe Abafarisayo bigishaga ko umuntu adakwiriye kurenza inshuro eshatu mu kubabarira.

Ibi bikaba byaraterwaga no kumva ndetse no gusobanura nabi amagambo y’umuhanuzi Amosi, urugero hari aho agira ati, “Ibicumuro bitatu by’I Damasiko, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano…” (Amosi 1:3).

Yesu nawe mu kumusubiza amubwira ko adakwiriye kugeza ku nshuro ndwi gusa; ahubwo ‘akwiriye kugeza mirongo irindwi inshuro karindwi’ (inshuro 490). Aha akaba yarashakaga kumugaragariza ko kubabarira ari igikorwa kitarangira cyangwa ngo kigire imipaka.

Ubundi kubabarira ni iki?

1. Kubabarira si ukwibagirwa, hari igihe abantu bavuga ko iyo ubabariye utongera kwibuka uburyo wahemukiwe, ngo kuko bitabwa mu nyanja yitwa ‘ kwibagirwa’. Ni byo koko, hari ibintu byoroheje umuntu yagukosereza ntubitindeho, ukaba wanabyibagirwa, ariko hari n’ibindi utapfa kwibagirwa.

Sinzi niba umuntu ashobora kwibagirwa umuntu wamwiciye cyangwa wamufashe ku ngufu? Kubabarira si ukwibagirwa; ahubwo bisa n’igihe umuntu arwaye igisebe, hanyuma kikaza gukira neza agasigarana inkovu. Iyo arebye inkovu ashobora kwibuka icyayiteye, ariko nta bubabare aba acyumva.

Umuntu wababariye, nubwo ashobora kwibuka ibyamubayeho ndetse akaba yanabitangamo ubuhamya, nta rwango cyangwa inzika aba agifitiye uwamugiriye nabi.

2. Kubabarira si ukwihunza ikibazo, ugasanga umuntu agira ati, “Ntacyo nzamutwara, ariko azibane nanjye nzibana.”Hari igihe abantu aba ari abaturanyi, ariko ntawushobora kugera mu rugo rw’undi, niyo bahuriye mu nzira ntawusuhuza undi. Akenshi umuntu akabuzwa inabi nuko atinya amategeko ya Leta.

3. Kubabarira si igikorwa cy’umunwa gusa; ahubwo gitangirira mu mutima, dukoresheje igitabo cya Bibiliya dusome muri Mat.18:35. Kuko hari igihe abantu bavuga imbabazi ku munwa, ariko imitima yabo yuzuye urwango.

4. Kubabarira ni igikorwa kigira itangiriro; ariko kitagira iherezo. Hari igihe usanga umuntu abwira undi ati, “Narakubabariye, none urongeye! Ubu bwo sindibukwihanganire.” Abantu dushobora gukosa kenshi, niyo mpamvu umuntu wese akwiye guhora yiteguye kubabarira igihe cyose.

5. Kubabarira ntibisobanura buri gihe guheba uburenganzira bwawe, tuvuge ko hari umuntu wakuriganyije imitungo, mu by’ukuri yaraguhemukiye. Kumubabarira ntabwo bikuraho ko ushobora kwiyambaza inzego zibifitiye ububasha ngo zikurenganure.

Ibi bishatse kuvuga na none ko kubabarirwa bidakuraho buri gihe kuba uwakoze icyaha ashobora gukurikiranwa mu nkinko, biterwa n’uburemere bw’icyaha cyakozwe. Birushaho kuba byiza abantu biyunze, bagakemura ibibazo bafitanye batagombye kugera mu manza.

6. Kubabarira ni ikinyuranyo cyo kwihorera, kugira inzika , urwango n’ibindi nk’ibyo… Kubabarira ntibivuze ngo ukorere ibibi uwakubabaje.

7. Kubabarira ni urufunguzo rw’ijuru, kuko umuntu utababarira abandi, aba nawe yikingiye imbabazi z’Imana ntizimugereho, dukoreshe urugero rwa Bibiliya (Mat.6:14-15; Yak.2:13).  Biragoye ko twabona umunzani dupimisha ubukristo bw’abantu, ariko burya umuntu ukurusha kubabarira aba akurusha n’ubukristo.

Kubabarira ni ngombwa cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Igihe ugiranye ikibazo n’umuntu, ni byiza gusobanukirwa ko ariwe nyirikibazo, aho kongeraho n’abandi bafitanye isano, kuko uba uri kongera uburemere bw’imbaraga zigusunikira kutababarira.

Mu gihe wifuza kutugezaho igitekerezo n'inyunganizi ku IBANGA RY'UBUZIMA cyangwa wifuza ubujyanama, watwandikira kuri 0786917483.

Byanditswe na Philemon Burgin 

                  

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow