IBANGA RY’UBUZIMA: Nubona umuntu arira sicyo gihe cyo kumuseka kuko amarira ye afite igisobanuro

Jul 15, 2025 - 12:05
Jul 16, 2025 - 19:22
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Nubona umuntu arira sicyo gihe cyo kumuseka kuko amarira ye afite igisobanuro

Kwicara ukavuga umuntu ibyo ari gucamo biroroshye ariko kwakira agahinda afite ntiwabishobora kuko utabirimo. Ujye wiyoroshya rero nujya gukinira ku buzima bw'undi muntu kuko kuvuga intege nke ze ntibigira wowe umunyembaraga.

Abantu benshi buriya ntibazi kuririra mu ruhame, ariko abenshi muri bo buzuye ibikomere badashobora kuvugira mu ruhame. Ibyo bituma barara ijoro barira bakabyukana amasura yifuzwa n’abantu benshi kandi buzuye intimba n’agahinda mu mitima yabo. Ku bantu bameze gutyo mukomere kandi mushikame.

Buriya nta marira wabona yasobanura icyo umutima ushaka kuvuga. Ariko uko byagenda kose ntugakine n’amarira y’umuntu kuko nyuma yayo hari inkuru y'ibyo utabasha kwakira wowe nkawe.

Amarira yawe afite igisobanuro gikomeye kubyo uri gucamo ariko nutamenya kuyatakariza ahakwiye abandi bazaguseka kuko batitaye ku buremere bw'ibyo umutima wawe uzi.

Uzareke byorohere abantu kubona amarira ashoka ku maso yawe ariko ntuzigere ubaha amahirwe yo kubona ubuzima bwawe buganya.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow