IBANGA RY’UBUZIMA: Nyuma yo gusubiza ibi bibazo uramenya aho uhagaze

Nov 13, 2025 - 08:57
Nov 13, 2025 - 09:03
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Nyuma yo gusubiza ibi bibazo uramenya aho uhagaze

Ntukige guhamagara umuntu kuko hari aho yageze mu gihe nimero ya telephone ye wari uyufite kuva kera akiri hasi kandi ntiyigeze ihinduka. Kubera iki umuntu wari ufitiye nimero ye utigeze umuhamagara akiri umushomeri ukaba utangiye kumwitaho, umuhamagara amaze kubona akazi?

Ni gute ufite inshuti 20 musangira inzoga ariko nta n'umwe mushobora gukorana business? ukwiye guhindura.

Reba abantu ugendana nabo kuko bashobora gutuma ntaho ugera ngo uhindure ubuzima bwawe, kuko uko ugendana nabo bantu usanga muhuza byose, usanga nta mupangu bagira wo kwaguka nawe rero ntabwo ushobora kuwugira.

Hano hari ikibazo, nuramuka ufunze telephone yawe ntugire n'umwe uhamagara mu gihe cy’icyumweru n'inde uzaza kukureba aho uba, aho ukorera?

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow