IBANGA RY’UBUZIMA: Abantu benshi dutsindwa n'isomo ry'ubuzima kubera kugerageza gukopera abandi

Jun 5, 2025 - 10:06
Jun 5, 2025 - 15:43
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Abantu benshi dutsindwa n'isomo ry'ubuzima kubera kugerageza gukopera abandi

Ntugakine n’aho ukura amafaranga, urukundo ruraza rukagenda cyangwa abagukunda baraza bakongera bakagenda ariko inzara ishobora kugusura buri munsi, ba umunyabwenge.

Abantu nibakubwira bati nta muntu n'umwe wagukunda, uzabasubize ko utari umuntu ubereyeho kwinginga abantu kugukunda, kuko uri ku rwego rwo hejuru.

Umuntu nakubwira ko nta muntu uzigera ugukunda nkuko agukunda, uzamubwire uti "iyo ni ingingo koko ntawankunda nabi nkuko unkunda", kuko kunkunda kwawe ni ukuncyurira, ni ukumva ko nabuze abankunda, hari benshi rero ibyo batabikora.

Mu gihe ubuzima buguhiriye, ukagira ibyo ugeraho, ntukajye wicara uvuge ngo abandi ntabwo bari seriye mu buzima bwabo, muri abo uri kuvuga hari abari kugerageza nabo kugirango barebe ko bamena igikuta kibakingirije batere imbere nabo.

Jya wiyoroshya ahubwo icyo wakora watanga ubujyanama kugirango wa muntu nawe agire aho agera aho kumucira urubanza. Uretse ko ibi bidakuraho kunenga abanebwe bumva ko ibintu bizizana.

Buriya ntukarakarire cyane umuntu ukuvuga nabi agakwiza ibihuha kuri wowe, uyu muntu ujye unamutinyamo , kuko ntabwo biba byoroshye ko umuntu ashobora gusiga ibibazo bye yikoreye, hanyuma agahitamo kwikorera ibibazo byawe ku mutwe we.

Ntukirengagize umuntu ukwitaho kubera ko umunsi umwe ushobora kuzasanga warabuze diyama mu gihe wari uhuze uri gukusanya andi mabuye atanafite agaciro.

Abantu benshi dufunga imigisha yacu kubera gushaka kwihorera ku batugiriye nabi, icyo ufite gukora ni ugutuza ugategereza Imana ikakurwanirira ku rugamba uriho.

Kayini yishe umuvandimwe we Abeli, ariko ibyo ntibyatumye yemerwa, gushaka gushyira umuntu hasi ibyo si byo bizakuzamura, niyo byakuzamura umutima wawe uzahora ukurya, cyangwa nta mahoro uzagira, umutima uzahora ukubwira ko umwanya urimo atari uwawe.

Ubuzima ni ikizami kandi gikomeye, gusa ikibazo abantu benshi batsindwa bari kugerageza gukopera abandi, ntibamenye ko buri muntu wese aba afite ikibazo gitandukanye n’icy'undi ku rupapuro. Isomo tujye turyigira mu kizamini cyo gutwara ibinyabiza uruhushya rw'agateganyo (provisoire) , niyo waba wegerenye n'undi muntu gute ntabwo mwahuza ibibazo, ntimwakopezanya. 

Ntukajye wibagirwa gusenga usaba Imana kuguha ubwenge bwo kuba muri iyi si wihanganye, kuko dutuye mu isi aho ibyishimo byawe biha abantu ibibazo ndetse ibibazo byawe bigaha abantu ibyishimo.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow