IBANGA RY’UBUZIMA: Dore impamvu ukwiriye gukunda ibyo ufite ubu kabone nubwo byaba ari bito ariko byiza
1. Ishimire ibyiza ufite mbere yuko bihinduka ibyo wari ufite, hari ubwo twibuka kwishimira ibyo twari dufite tutakibifite.
2. Kunda ibyo ufite, emera ibyo wakiriye nkawe ntawundi ubiguhatiye, tanga icyo ushoboye, kandi buri gihe ujye wibuka ko akebo kajya i wa mugarura.
3. Ntabwo umunezero ariwo utuzanira ibyo twishimira ahubwo kugira ibyo twishimira nibyo bituzanira umunezero.
4. Kumva wuzuye ntabwo buri gihe ari ukuba ufite byose ushaka, ahubwo ni ukumenya uburyo uhiriwe kubyo ufite.
5. Ishimire ibyo ufite, bizarangira utunze byinshi. Niba wibanze kubyo utagize cyangwa utatunze, ntuzigera ugera kuri byinshi.
6. Ishimire ibyo ufite mugihe uri gukora kubyo ushaka
7. Kuba umukire ntabwo aribyo ufite kuri konte yawe ya banki, ahubwo nibyo ufite mumutima wawe.
8. Abantu bishimye cyane ntabwo ari abafite ibintu byiza, ahubwo ni abashobora gukora ibyiza bivuye mu byo bafite.
What's Your Reaction?










