Niba uri mu bihe by'umwijima aya magambo arakuzamura nawe ubone urumuri.

Duhora twifuza ko ubuzima bwacu bwakoroha, ariko ukuri nuko bitashoboka kuko ibintu ntibizahora bigenda neza uko tubishaka, niba buri gihe ibintu bigenda neza uko tubyifuza, ibyo twagezeho ntabwo byari kuba byiza nkuko biri uyu munsi.

Oct 20, 2023 - 14:58
Oct 20, 2023 - 14:58
 0
Niba uri mu bihe by'umwijima aya magambo arakuzamura nawe ubone urumuri.

Iyo unyuze mubihe by'umwijima, nubwo byakomeza kugorana kubona urumuri ariko ukwiye kumva ko ugomba guca muri uwo mwijima uko byagenda kose.

Rimwe na rimwe, ukenera inshuti yo kwicarana nawe muri uwo mwijima, ikindi gihe ukenera imbaraga zo guhaguruka ugakomeza kujya imbere.

Aya magambo aragukomeza kugirango ubone urumuri muri uwo mwijima urimo.

1. Ibyinshi mu byananiranye mu buzima ni ukubera ko abantu batigeze bamenya ko begereye intsinzi bagahita babivamo.

Bishobora kuba byoroshye kwibagirwa ishusho nini yaho ushakaga kugera mugihe uri hasi cyangwa mu mwijima, ariko ntukwiye kurekura. Ibintu bizahinduka niba wihanganye. Rimwe na rimwe bisa naho bidashoboka, ariko witsindwa….

2. Menya ko mu ijoro ryijimye cyane uko byagenda kose rizarangira izuba rirase.

Niba uri guca mu mwijima, menya ko amaherezo hazaba umucyo. Ibihe byose birashira, kandi abihangana bashobora kubona impamvu nyayo baciye muri ibyo bibazo ndetse bakabona icyo byabafashije muri urwo rugendo .

Abanyarwanda baciye umugani ngo "nta gahora gahanze".

3. Ibyishimo bishobora kuboneka no mubihe by’umwijima ariko mu gihe umuntu yibutse kwatsa itara.

Rimwe na rimwe biragoye kubona ibyiringiro mu mwijima kandi rimwe na rimwe ukenera umuntu wicarana nawe muri uwo mwijima mukareka ibintu bigakomeza bikagorana. Birasanzwe kumva umubabaro no kunyura mubihe bikomeye.

4. Kurira ntabwo byerekana ko ufite intege nke. Kuva ukivuka, byamye ari ikimenyetso cy'uko uri muzima.

Iyo umaze guhirika urutare hanyuma ukemera kunyura mubyo uri gucamo kandi ugahora witeguye kubivamo, isi iba itegereje ko uzavamo umuntu udasanzwe.

5. Ntuzigere utinya ko uri gucikamo ibice muri wowe imbere kuko n’umwanya mwiza wo kongera kwiyubaka.

Rimwe na rimwe iyo unyuze mubihe by'umwijima ni ukubera ko ukomeza kureba ibyahise ukagerageza gukora ibintu nkuko byari bimeze mbere, ariko ntabwo buri gihe ari byiza, birashoboka ko ukeneye kuva muri ibyo bintu, guhora ukundana n’igihe cyawe cyashize bigusubiza inyuma.

6. Rekeraho gukomeza gushakisha umunezero ahantu wawubiriye.

Ba aho ugomba kuba uri bihagije kugirango umenye icyaguha imbaraga nziza, nicyatuma uva mu bihe bibi urimo. Hindura, gira ubutwari bwo kureka ibintu byose bitagukorera.

7. Hariho ibintu bimwe ushobora kwigira ku muyaga.

Umuyaga ugira igihe cyawo uraza mukandi kanya ukagenda, ibihe byawe by'umwijima bishobora kukwigisha byinshi kandi akenshi n’ibice bikenewe mu rugendo rw’ubuzima bwawe. Ntugabanye ibyiyumvo uhura nabyo muri iki gihe kandi umenye ko ari igice cy'ingenzi cy'uwo uriwe n’uwo ugiye kuba we.

8. Ingorane akenshi zitegura abantu basanzwe mubihe bidasanzwe.

Menya ko ukomeye bihagije kandi ko ibyo byose uri gucamo wabinyuramo wemye. Tekereza ibihe byose bigoye wagize mbere kandi wibuke ko wabinyuzemo, bikwibutse ko n'ibyo uri gucamo uyu munsi wabinyuramo.

Iyo ugeze kumpera y'umugozi wawe, hambira ipfundo hanyuma umanike.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow