IBANGA RY’UBUZIMA: Ntugashukwe n'umuntu wataye inzozi ze

Dec 20, 2024 - 15:35
Dec 20, 2024 - 15:52
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Ntugashukwe n'umuntu wataye inzozi ze

1. Jya ukunda ko ibintu bibaho kandi byiza, niba bitabayeho jya ukunda kubikora kugirango bibe. Ntukajye utegereza ko abandi bantu aribo bagira icyo bakora mu gihe nawe ufite ubushobozi bwo kugira icyo ukora.

2. Ntukemere ko umuntu wataye inzozi ze akuvugisha ngo ujye inyuma ye. Hari igihe abantu bata inzozi zabo yewe badafite na gahunda yo guhindura inzozi bari bafite bakabaho nta cyerecyezo bagasha nawe kugushuka, ntukemere kuko nawe ushobora kuzisanga warataye izawe ufite.

3. Niba udatekereza ko ukwiye gutsinda, bizatuma ukora ibintu bizakubuza gutsinda. Buri gihe ukwiye gutekereza ko gutsinda ariyo gahunda bizatuma ugera ku gutsinda.

4. Ubwoba bufite ibisobanuro bibiri; wibagirwe byose kandi wiruke cyangwa guhangana na byose kandi ukazamuke, guhitamo ni ibyawe. 

5. Inzira nziza yo gutuma uwo mwashakanye hamwe n'abana bawe bumva bafite umutekano ntabwo ari kubitsa cyane kuri konti ya banki gusa, ahubwo ni no kugira konte y'urukundo, kubakunda, kubitaho, kuba hamwe nabo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow