IBANGA RY’UBUZIMA: Akantu gato karema ibintu bidasanzwe mu buzima
Umunota umwe wahindura isaha imwe, umunsi umwe wahindura icyumweru cyose, ukwezi kumwe kwahindura umwaka, umwaka umwe wahindura ubuzima bwawe.
Biratangaje uburyo agahe gato karema impinduka. Rimwe na rimwe, akantu gato gashobra kurema impinduka nini cyane kuko kagahe gato kakoreshejwe neza cyane.
Ijambo ryiza, inseko, igikorwa gito cy'ubugwaneza cyaca iminyururu yari iziritse umuntu, cyakura umuntu mu mwobo w’umwijima.
Ntabwo ukwiye gutegereza umwaka mushya cyangwa igihe cyiza, tangira ubu ukora impinduka. Tera intambwe nto wowe ubwawe ushoboye ku giti cyawe.
Iga gukoresha agahe gato ufite ugakoreshe wubaka ibinini ushaka kugeraho ahazaza.
Ufite imbaraga zo guhindura ubuzima bwawe mu munota umwe gusa, mu munsi umwe, mu cyumweru kimwe.
What's Your Reaction?










