Ni inshuti zingahe ugomba kugira?

Feb 9, 2024 - 14:30
Feb 9, 2024 - 14:40
 0
Ni inshuti zingahe ugomba kugira?

Hariho umusaza w'umwarimu w’umunyabwenge, yarafite abenyeshuri benshi yigisha.

Umunsi umwe umunyeshuri yaramwegereye aramubaza ati “Mwarimu, ni inshuti zingahe buri muntu akwiriye kuba afite?"

Umusaza aramusubiza ati” Igisubizo uragifite ku giti cyawe”

Umwana azunguza umutwe ahakana, hanyuma umusaza afata abanyeshuri abajyana muri jaride (garden) ahantu hahinze igiti cya pome.

Abwira wa munyeshuri ati “manurira pome iri ku ishami riri hejuru y’andi mashami”

Umunyeshuri yagerageje uburyo yayimanura ariko ntiyashobora kuhashyikira.

Yabwiye mwarimu ati "mumbabarire, ishami ni rirerire, riransumba".

Umusaza aramubaza ati "kubera iki utasabye inshuti zawe kugufasha?"

Umunyeshuri yasabye inshuti ye imwe  kumufasha agahagarara ku rutugu rwe akabasha kugera kuri ya pome, ariko bose ntabwo n’ubundi babashije kugera kuri rya shami ririho pome.

Umusaza arababaza ati “ kubera iki mutasabye izindi nshuti zanyu kubafasha?"

Wa munyeshuri yasabye inshuti ze zose kumufasha, azisaba ko bakora ikintu imeze nka piramide kugirango bagerageze kugera kuri rya shami.

Ariko ishami ryari rireri cyane bagerageje kurifata ntibyakunda bose bagwa hasi.

Umusaza abonye uko gutsindwa kwabo abaza wa mwana ati ”ukeneye inshuti zingahe?

Umunyeshuri arasubiza ati “nkeneye inshuti nyinshi”

Umusaza azunguza umutwe ahakana, aramubwira ati “Nibyo koko ukeneye inshuti nyinshi ariko kimwe ukeneye, ukeneye inshuti zizi ubwenge zisobanutse za nshuti zagufasha kugera ku ishami rya pome”.  

Ati " dore bose ni wowe waberekeraga, ukababwira icyo mukora, nta numwe nigeze numva akubwira icyo mwakora, bivuze ngo nubwo wari ufite abantu benshi ariko n'ubundi bagenderaga ku gitekereze cyawe kimwe, inshuti ukeneye ni izo mwungurana ibitekerezo"

Muri iyi nkuru wigiyemo iki? dushobora kwishimira kugira insuti nyinshi ariko nta mumaro.

Menya abantu ufite mu buzima bwawe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow