IBANGA RY’UBUZIMA: Umuntu wese afite inkuru y'ubuzima bwe, soma neza aka gakuru
Umusore w'imyaka 24 yarebye hanze y'idirishya rya gari ya moshi bari barimo arangurura ijwi asakuza cyane.
Ati ’’ Mana yanjye!!! Papa dore ibiti biri kugenda byiruka cyane”.
Papa we yaramurebye aramwenyura araseka cyane bigaragagara ko yari yishimye.
Hari umusore n'umukobwa bari bicaye hafi y’uwo musore, bareba imyitwarire ye ku myaka 24 baratangara, wa musore ahita yongera kuvuga asakuza cyane.
Ati “Papa, reba ibicu biri kugendana natwe!”
Wa musore n’umukobwa ntibashoboye kubyihanganira babwira Papa we bati “Kuki utajyana umuhungu wawe kwa muganga urabona yuzuye, ubu urabona kumyaka ingana gutya yakabaye avuga ibi bintu? ubu se ni ubwambere agiye muri gare ya moshi, ni ubwambere abonye ibicu?”
Papa we aramwenyura ati: "Narabikoze kandi ubu nibwo tuvuye mu bitaro, umuhungu wanjye yari impumyi kuva akivuka, uyu munsi nibwo abashije kureba."
Umusore n’umukobwa bararebanye bagira isoni babura icyo bongera kuvuga, ikimwaro kirabica.
ISOMO: Umuntu wese ku isi afite inkuru ye kandi yihariye. Ntugacire abantu urubanza mbere yuko ubamenya. Ukuri gushobora kugutangaza kandi kukagutera isoni n’ikimwaro.
What's Your Reaction?










