IBANGA RY’UBUZIMA: Inkwi wirengagiza uyumunsi nizo ushobora kuzakenera mu gihe imvura iri kugwa

Aug 15, 2025 - 15:03
Aug 15, 2025 - 15:49
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Inkwi wirengagiza uyumunsi nizo ushobora kuzakenera mu gihe imvura iri kugwa

Ntabwo ukeneye kumena indorerwamo kugirango utongera kubona isura yawe, ibi bivuze ko kwangiriza umunyakuri ukamushyira hasi, ntacyo bihindura, ahubwo usabwa guhangana nibyo ubona cyangwa ukaguma kuba impumyi.

Inkwi wirengagiza uyumunsi nizo ushobora kuzakenera mu gihe imvura iri kugwa, ibi bivuze ko ibyo wirengagiza uyumunsi bishobora kuba aribyo bizagukiza mu gihe kiri imbere. Ntukarenze amaso utuntu dutoya, cyangwa ntukagire umuntu n’umwe usuzugura.

Ikime ntigitegereza uruhushya rw’izuba kugirango kive mubyatsi, ibi bivuze ko nta muntu ukeneye ubanza kuguha uburenganzira kugirango ngo urabagirane cyangwa kugirango ube mu buzima bw’ibyishimo, tangira mbere yuko ubibwirwa.

Umuntu usebya umurwanyi uguye hasi nta ntambara n'imwe aba yarigeze arwana, ibi bivuze ko udakwiye gushinyagurira umuntu wahombye cyangwa wagize ikibazo mu gihe utigeze umenya icyamuhombeje (icyamushyize hasi), cyangwa mu gihe utigeze uhangana n’urwo rugamba.

Amarira urira ntabwo akwiye kukugira impumyi, amarira ashobora kugwa nibyo koko ariko inzozi n’icyerekezo byawe bikwiye gukomeza kuba bisobanutse.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow