IBANGA RY'UBUZIMA: Ubu nibwo buryo ukwiye guhanganamo n'ibibazo

May 29, 2024 - 15:48
May 29, 2024 - 15:58
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Ubu nibwo buryo ukwiye guhanganamo n'ibibazo

Muri ubu buzima, umunezero n'ibyishimo ntibishobora kubaho nta rugamba n'ububabare umuntu yagize. Nubwo wibwira ko ari wowe gusa uri murugamba, uri mu bubabare wenyine, mubyukuri ntabwo ariko bimeze, hari abandi benshi bari kurwana n’ibirenze ibyo wowe uri kurwana nabyo.

Emera inshingano z'ubuzima bwawe. Menya ko ariwowe uzigeza aho ushaka kujya, ntawundi. Iga gufata inshingano, witegereza ko hari undi uzaza akagufasha, aramutse aje byaba ari byiza ariko witegereza ko ubuzima bwawe buzahinduka aruko hari abagufashije.

Intambara zose wahuye nazo mubuzima bwawe zaguhinduye umuntu uwo uriwe uyu munsi. Shimira ibihe bigoye wanyuzemo nubwo bitari byiza, kuko byagize uruhare mu kugutera imbaraga.

Biragoye gutegereza ikintu utazi neza ko kizabaho mu gihe utarakibona, ariko kandi biragoye kureka cyangwa kumanika amaboko mugihe uzi ko ibyo bintu aribyo byose ushaka, uziko icyo kintu aricyo cy'ingenzi ukeneye mu buzima bwawe.

Urugamba rw’ubuzima n'imwe mumigisha yacu ikomeye. Bituma twihangana, dutekereza neza, kandi tugasobanukirwa ko n'Imana ibaho. Rutwigisha ko nubwo isi yuzuye imibabaro, ariko abantu natwe twuzuye imbaraga zo kubitsinda, tukamenya ko Imana yaturemanye imbaraga.

Ibibazo ntabwo aribyo ndangamuntu yakugenewe, ugomba kwiga guhangana mu gihe urwana kuburyo umuntu wese ukubonye ashobora gutandukanya urugamba uru kurwana n’ubuzima bwawe. Abantu ntibakwiriye guhora bakubona mu ishusho y'ibibazo, ugomba gutandukana nabyo uko byagenda kwose, birasaba kurwana rero kandi ugaharanira gutsinda.

Imbaraga ntiziva mu gutsinda, urugamba urwana nirwo ruguhindura umunyembaraga, iyo unyuze mu bikomeye ugahitamo kutamanika amaboko izo nizo mbaraga.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow