Intwaro idasanzwe yo guhindura Isi mu buryo budasanzwe

Aya magambo yagutera imbaraga zo gukora itandukaniro mu buzima nawe ukaba umuhinduzi w’isi

Oct 5, 2023 - 06:25
 0
Intwaro idasanzwe yo guhindura Isi mu buryo budasanzwe

Ntabwo twese dushobora gukora ibintu bikomeye, ariko dushobora gukora utuntu duto n’urukundo rwinshi.

Niba ucira abantu imanza, ntamwanya ufite wo kubakunda.

Ubuzima butabayeho mu rukundo ubwo ntabwo ari ubuzima.

Niba udashobora kugaburira abantu ijana, byibura gaburira umwe gusa ibyo birahagije, ushobora kugaburira abantu benshi bitarimo urukundo ariko ugaburiye umwe wuzuye urukundo ibyo ni iby’agaciro gakomeye cyane.

Nshobora gukora ibintu utashobora gukora, nawe ushobora gukora ibintu ntashobora gukora, twese hamwe dushobora gukora ibintu bikomeye.

Twe ubwacu twumva ko ibyo dukora ari igitonyanga gusa mu nyanja. Ariko inyanja yaba nto cyangwa ikaba nke kubera ko icyo gitonyanga cyabuze.

Abantu bamwe baza mu buzima bwacu nkumugisha ariko kandi uzitege ko hari abaza mu buzima bwawe nk’amasomo ukwiriye kwiga.

Kora ibintu bidasanzwe n’urukundo kuko nibwo ibyo byose ukoze bizahabwa agaciro kabone nubwo bitahita bihabwa agaciro icyo gihe ubikoze.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow