IBANGA RY’UBUZIMA: Igisobanuro cy'ubushuti nyabwo

Oct 1, 2024 - 10:28
Oct 1, 2024 - 10:43
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Igisobanuro cy'ubushuti nyabwo

1. Abantu benshi bifuza kugendana nawe mu modoka nziza, ariko icyo ukeneye ni umuntu uzajyana nawe muri bisi mugihe ya modoka nziza yangiritse.

2. Ntukagende inyuma y’umuntu kuko ashobora kukuyobya, ntukagende kandi imbere y’umuntu kuko nawe ushobora kumuyobya ahubwo genda iruhande rw’umuntu cyangwa mugendane kandi ube inshuti ye nziza mu rugendo.

3. Ubucuti ntabwo bujyanye nuwo uzi igihe kirekire cyangwa nuwo muziranye igihe kirekire. Bwerekeranye n'uwinjiye mu buzima bwawe, akakubwira ati: 'Ndi hano kubwawe,' kandi akabigaragaza.

4. Inshuti nziza ntabwo ari ngombwa kukuvugisha buri munsi, ntabwo ziba zikeneye kukuvugisha buri cyumweru ahubwo iyo abikoze, bimera nkaho atigeze areka kukuvugisha, cyangwa mwahoraga muvuga. Inshuti nya nshuti niyo mwamara imyaka myinshi mutavugana iyo muhuye muhuza nkaho muhorana, ntawe ushinja undi ngo waranyanze.

5. Tujye dushimira abantu badushimisha, ni abahinzi beza bo mu busitani bw'imitima yacu, batuma roho zacu zirabya zigatoha.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow