IBANGA RY’UBUZIMA: Ubuzima ni inzozi, tubyuka iyo dupfuye
1. Niba udategeka umunwa wawe, ntuzagenzura ejo hazaza hawe. Ibyo uvuga, ibyo wibwira bigira uruhare mu buryo uzabaho mugihe kizaza, ni byiza kumenya ibyo uvuga n'umunwa wawe.
2. Iga gutega amatwi, amahirwe rimwe na rimwe akomanga buhoro. Hari ubwo amahirwe aba akomanga ku miryango yacu ariko twebwe twibereye mu rusaku, mu kavuyo, twumva abandi hanyuma amahirwe yaza ntituyumve akitambukira.
3. Ubuzima ni inzozi, tubyuka iyo dupfuye. Bivuze ko dukwiriye kurota kugera ku bintu bihambaye buri gihe, uko tugeze kubyo twarotaga tukarota ibindi bihambaye gutyo gutyo kugeza tuvuye muri uyu mubiri. Nta myaka ibaho yatuma umuntu atagira ibyo arota kugeraho.
4. Ibihe bijyanye no kuvuka kwawe ntabwo ari ngombwa nk'amahirwe yo kubaho. Uko waba waravutse kose, aho waba waravukiye si ngombwa cyane nk'amahirwe ufite uyu munsi yo kuba uri muzima, aya mahirwe yabyaze umusaruro rero.
5. Ingorane akenshi zitegura abantu basanzwe kuba abantu badasanzwe mu bihe bidasanzwe.
What's Your Reaction?








