Iyo uhuye n'ibikurwanya ukora iki?

Oct 10, 2023 - 18:07
Oct 10, 2023 - 18:09
 2
Iyo uhuye n'ibikurwanya ukora iki?

Muri iyi foto hari abantu 2 batandukanye, nkuko bigaragara uwa mbere ari kurebana n'amafarashi ahetse abaje kumurwanya afashe inkota n'amaboko yombi yiteguye kurwana.

Uwa Kabiri, bigaragara ko abonye abaje kumurwanya ari benshi yahisemo kwiruka ahunga abari baje kumurwanya.

Mu buzima tubayemo harimo aba bantu babiri, hari ubona ibibazo agahagarara agashikama agahangana nabyo kabone nubwo byaba ari byinshi gute, ntiyita ku bwinshi bwabyo arashikama agahangana nabyo kugeza ku munota wanyuma.

Hari n'abandi ariko babona ibibazo bibasatiriye bagahita bafumyamo bakiruka nk'uyu muntu wa Kabiri tubona hasi, mwene aba bantu ibibazo byaba ari bike cyangwa byinshi nta guhangana, ahubwo ahita yiruka akabihunga.

Uyu ni wa mugabo cyangwa umugore ubona mu rugo byakomeye agafata iyambere yo kwigendera aho kugirango ashikame ashake intsinzi.

Ubu buzima tubayemo bisaba kwambarira urugamba kuko turi mu isi idusaba gushikama tugahangana nibyo duhura nabyo, kandi tukiyemeza ku rutsinda.

Aho gupfa uhunga ibibazo, wapfa uri kurwana nabyo aho niho uzaba ubaye intwari.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow