Koresha aya magambo kugirango agufashe kubona imbaraga zo kwihangana.

Kwihangana bishobora kuba umuco utoroheye buri wese kugira, niba ufite ikibazo cyo kwihangana cyangwa ushobora kubura umurava wo kwihangana, ushobora kwifashisha aya magambo make yihariye avuga ku kwihangana kugirango agufashe kugira uyu muco wo kwihangana.

Jan 9, 2024 - 14:06
Jan 9, 2024 - 14:06
 0
Koresha aya magambo kugirango agufashe kubona imbaraga zo kwihangana.

Intsinzi ntabwo ibaho mumunsi umwe. Bisaba akazi gakomeye, kwihangana, no gukomera.

Bifata igihe kugirango imbuto uteye zimere, wowe gira kwihangana wishaka gusarura vuba, tegereza imbuto zibanze zimere, wemere kunyagirwa n’imvura uri kubagara, utera imiti, ucunga ibisambo ngo bitakwangiririza, ariko umunsi umwe izicara usarure utangire kurya ku musaruro w’ibyo wabibye, ntabwo uzaba ukibuka ububabare wahuye nabwo muri cyagihe wabibaga.

Tuza kandi utekereze neza. Amahirwe meza aragutegereje gusa.

Inzira igana ku nzozi zawe zubatswe n'akazi gakomeye uri gukora uyu munsi ndetse no kwihangana uri kugira umunsi ku munsi, kubera ko bifata igihe kugirango umwana atangire kugenda ashikamye.

Kumenya gutegereza no kwihangana n’ingirakamaro mu mibereho yacu, ni ipfundo rya byose mu mibereho yacu. Kwihangana ni ukubaka urukuta rw’intsinzi.

Na Bibiliya ihamya ko dukwiye kwihangana "Uwihangana aruta intwari, kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu,  (Imigani 16:32)"

Twe gucogora gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari, (Abagalatiya 6:9).

Mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganira mu rukundo. (Abefeso 4:2)

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow