Amagambo yuzuye ubwenge yahindura ubuzima bwawe

Birashoboka ko amagambo 2 gusa yahindura umunsi w'umuntu mu buryo budasanzwe, cyangwa agahindura ubuzima bw'umuntu, byagenda bite se niba ayo magambo yombi ashobora guhindura isi? Hano rero hari amagambo arenze abiri kandi ni wowe yagenewe.

Nov 17, 2023 - 14:14
 2
Amagambo yuzuye ubwenge yahindura ubuzima bwawe

Niba utekereza ko ubyutswa n'isaha isona, uzayishyire hafi y'uwapfuye urebe ko abyuka, uzasanga ubyutswa n'ubuntu bw'Imana gusa.

Jya wibuka gushima igihe cyose ntukabyibagirwe.

Hari ubwo abantu bajugunya amabuye munzira ucamo,ariko akenshi biterwa n'icyo mwakoranye, si ngombwa kwita kuri ayo mabuye icy'ingenzi ni ukumenya uburyo uyanyuramo.

Shaka umutima mwiza ureke iby'uburanga kuko ibisa neza ntibihora ari byiza ariko ibyiza bihora bisa neza kandi nanone ibishahagirana burya byose ntabwo biba ari zahabu.

Ukeneye abashaka kukwirukanisha mukazi kuko aribo batuma uharanira kwikorera.

Ukeneye abashaka kugucira ishyanga kuko bashobora gutuma ubera igihangange muri iryo shyanga.

Ukeneye nyirinzu ukwishyuza nabi cyane kuko ariwe uzatuma wiyubakira inzu yawe bwite hakiri kare.

Nta kintu kigoye gukora, giteye ubwoba kwikorereza, giteye amakenga gushobora nko gushyira ibintu bishya mu buryo.

Abagera ku ntsinzi ni abahorana akanyamuneza ku maso kandi bakavuga amagambo make kuko akanyamuneza gakemura ibibazo naho kuvuga amagambo make bikarinda ibibazo.

Ukeneye abaguca intege kuko bituma wongera imbaraga mubyo ukora.

Ukeneye abaguhakanira kuko aribo batuma wigenga.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow